Uko wahagera

Amerika Isaba Kongo Kuzatangaza Amajwi Nyayo


Robert Palladino muvugizi wa departema ya leta muri Amerika
Robert Palladino muvugizi wa departema ya leta muri Amerika

Leta zunze ubumwe z’Amerika, yasabye Repuburika ya Kongo kuzatangaza amajwi nyayo yavuye mw’itora rya perezida. Yanaburiye abagerageza gusuzugura demokarasi ya Kongo.

“Abo bose bagerageza guhungabanya umutekano, cyangwa ubusugire bwa Kongo, cyangwa se kwungukira muri ruswa; bashobora kwisanga badashobora kwakirwa muri Amerika kandi bagahezwa n’ibigo by’imali by’igihugu”. Ibi byavuzwe, ejo kuwa kane, n’umuvugizi wa departema ya leta muri Amerika, Robert Palladino.

Umuyobozi wa komisiyo y’amatora muri Kongo Corneille Nangaa, yabwiye abanyamakuru i Kinshasa, ko gutangaza amajwi yavuye mw’itora rya perezida ryabaye ku cyumweru gishize, bishobora kuzigizwa inyuma. Yavuze ko ari ukubera ko ibikorwa by’ibarura bigenda buhoro.

Nangaa yavuze ko bamaze kwegeranya hafi 20 kw’ijana gusa by’amajwi yavuye ku biro by’amatora mu mpande zose z’igihugu. Nk’uko biteganywa n’amategeko ya Kongo, komisiyo y’igihugu y’amatora ni yo yonyine itangaza amajwi ya nyuma.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG