Uko wahagera

Imashini z'Itora Zakongotse mu Murwa Mukuru Kinshasa wa Kongo


Inkongi ku bubiko bwarimo imashini z'itora i Kinshasa muri Kongo.
Inkongi ku bubiko bwarimo imashini z'itora i Kinshasa muri Kongo.

I Kinshasa, umurwa mukuru wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, inkongi y’umuriro yatwitse ububiko bw’ibikoresho by’itora uyu munsi mu gitondo cya kare cyane.

Mu itangazo yageneye abanyamakuru, perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora, Corneille Nangaa Yobeluo, avuga ko imashini z’itora ibihumbi umunani, ni ukuvuga 80% by’imashini zose zari kuzakoreshwa mu mujyi wa Kinshasa, zahiye zirakongoka. Udusanduku tw’itora hafi ya twose natwo ni uko. Ibindi byahiye ni ubwiherero bw’itora, ibikoresho by’ibiro, amapikipiki 800 nshyashya, imodoka 15, na bateri zitanga amashanyarazi ibihumbi icyenda na 500.

Barnabe Kikaya, umwe mu bajyanama ba perezida ucyuye igihe, Joseph Kabila, yabwiye itangazamakuru ko ari abagome batwitse ubu bubiko, ariko ntiyavuze abo ari bo. Ari we ari na perezida wa komisiyo y’igihugu y’amatora bemeza ko bitazabuza amatora y’umukuru w’igihugu gukorwa nk’uko biteganijwe ku italiki ya 23 y’uku kwezi. Nyamara hasigaye iminsi icyenda gusa. Perezida wa komisiyo y'igihugu y'amatora avuga ko ibikoresho by’itora hafi ya byose byarangije kugera mu zindi ntara z’igihugu.

Abapolisi bari barinze ububiko batawe muri yombi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG