Uko wahagera

Abakandida mu Matora ya Kongo Bazomenyekana ku wa Gatatu


Perezida wa Kongo Joseph Kabila ataravuga ko azokwiyamamaza, Jean-Pierre Bemba na Moïse Katumbi bamaze kuvuga ko baziyamamaza
Perezida wa Kongo Joseph Kabila ataravuga ko azokwiyamamaza, Jean-Pierre Bemba na Moïse Katumbi bamaze kuvuga ko baziyamamaza

Kuri uyu gatatu niwo munsi wa nyuma wahawe abateganya kuzahatanira umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo kuba bashyikirije inteko y’amatora ibyangombwa basabwa.

Nk’uko tubikesha ibiro ntaramakuru by’Ubufaransa; Umuryango w’ubumwe bw’Afurika urasaba ko uburenganzira bwa buri muturage bwakubahirizwa muri iki gihe umwiryane ukomeje gututumba hagati y’abatavuga rumwe.

Umuryango w’ubumwe bwa Afurika utangaza ko nyuma y’uko mu cyumweru gishize umuyobozi w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi Moise Katumbi yangiwe kugaruka mu gihugu ashinjwa kubangamira umudendezo wa leta.

Moise Katumbi yatahutse ava mu buhungiro yarimo mu Bubiligi kuva mu kwezi kwa gatanu 2016. Moise Katumbi yatashye yifuza gutanga ibyangombwa byamuhesha uburenganzira bwo kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu.

Undi uhanganye na Perezida Joseph Kabila, ni uwahoze amwungirije ku ntebe y’ubuyobozi bw’igihugu Jean Pierre Bemba, we yatanze ibyangombwa bimwemerera kwiyamamaza ku wa kane ushize.

Kuva Congo yabona ubwigenge mu mwaka w’1960 nta na rimwe abayobozi bayiyoboye bigeze bahererekanya ubuyobozi mu nzira y’amahoro.

Byari biteganijwe ko Perezida Kabila yakabaye yarasoje ubutegetsi bwe mu mpera z’umwaka w’2016 nk’uko biteganywa n’itegekonshinga; ariko yakomeje gusunika iminsi y’iherezo ry’ubutegetsi bwe, kandi n’ubu nta n’umwe aratangariza niba ateganya gukomeza ubuyobozi bwe, cyangwa se niba yazihitiramo uwazamusimbura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG