Uko wahagera

RDC: Jean-Pierre Bemba Yatanze Kandidatire ya Perezida


Jean-Pierre Bemba ari kumwe na perezida wa Komisiyo y'amatora ya Kongo Corneille Nangaa.
Jean-Pierre Bemba ari kumwe na perezida wa Komisiyo y'amatora ya Kongo Corneille Nangaa.

Kuri uyu wa kane, Jean-Pierre Bemba yagejeje muri komisiyo y’igihugu y’amatora i Kinshasa ibya ngombwa byo kuba kandida mu matora y’umukuru w’igihugu ateganijwe mu kwezi kwa 12 gutaha. Abikoze icyumweru mbere y’italiki ntarengwa abashaka kwiyamamaza bagomba kuba barangije gutanga ibya ngombwa muri komisiyo.

Jean-Pierre Bemba yigeze kuba inyeshyamba nyuma aza kuba visi-perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Yatahutse i Kinshasa ejo kuwa gatatu nyuma y’imyaka icumi yari amaze muri gereza y’urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho rw’i La Haye mu Buholandi.

Hagati aho, Perezida Joseph Kabila we yatangiye uruzinduko rw’akazi rw’iminsi ibili i Luanda muri Angola ku butumire bwa mugenzi we Joao Lourenço, nk’uko minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’Angola yabitangaje kuri Twitter.

Mu kwezi kwa gatanu gushize, Perezida Lourenço yasabye ku mugaragaro Kabila kubahiriza itegekonshiga akareka kwiyamamaza mu matora ataha. Leta ya Kabila yamaganye iki gitekerezo ivuga ko ari ukwivanga mu bibazo bwite bya Kongo.

Kabila ntaratangaza niba aziyamamaza. Ahubwo yasabye abayoboke kumuha amazina y’abantu bane bashobora kuvamo kandida wabo. Nyamara izina rye ni ryo rigaruka cyane.

Angola yohereje ingabo zayo gufasha Joseph Kabila akigera ku butegetsi mu 2001 ise, Laurent-Désiré Kabila, amaze kwicwa. Batashye mu ntangiriro z’umwaka ushize w’2017. Angola kandi yari mu ntambara yahiritse ubutegetsi bwa Mobutu mu 1997.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG