Uko wahagera

Amatora muri Kongo Yegejwe Inyuma


Muri Repubulika iharanira demokarasi ya Congo, komisiyo y’igihugu ishinzwe amatora, CENI, yigijeyo amatora y’umukuru w’igihugu yari ateganijwe ku cyumweru.

Perezida wa CENI, Corneille Nangaa Yobeluo, yabibwiye abakandida bose cyangwa ababahagarariye mu nama yari yabatumiyemo, nk’uko umwe muri bo witwa Theodore Ngoyi yabibwiye Ijwi ry’Amerika ishami ry’Igifaransa.

Abakandida bose hamwe ni 21. Nangaa yabasobanuriye ko icyemezo cya CENI giturutse ku ngorane z’ibikoresho, cyane cyane i Kinshasa, aho inkongi y’umuriro yatwitse mu cyumweru gishize hafi ya byose byagombaga gukoreshwa mu murwa mukuru.

Kandida Ngoyi yavuze ku Ijwi ry’Amerika ko Nangaa atababwiye umunsi nyakuli amatora azaberaho. Ariko umwe mu bagize CENI yabwiye ikigo ntaramakuru AFP cyo mu Bufaransa ko iteganya gusubika amatora mu gihe cy’iminsi irindwi. Ni ubwa gatatu amatora ya perezida wa Repubulika iharanira demokarasi ya Congo asubitswe kuva mu 2016.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG