Radio
Amakuru mu Gitondo
Amakuru agezweho:Sentare mu Bufaransa yaciriye igifungo c’imyaka 14 umufaransa w’umunyarwanda, Claude Muhayimana, ku ruhara yagize muri jenoside yabaye mu Rwanda. Mu Burundi, abaguye mu muriro wadutse mw'ibohero rya Gitega, bashobora kuba barafubwe mu mpisho, imiryango yabo itabimenyeshejwe. Reta y’u Rwanda yatangaje ko ata munyagihugu azosusbira gukurwa mu vyiwe, atabanje kwishurwa ingurane y’umutungo wiwe.
Iwanyu mu ntara
Mu Bufaransa urukiko ruburanisha ibyaha by’ubwicanyi rwahanishije Umunyarwanda Claude Muhayimana igifungo cy'imyaka 14 nyuma yo kumuhamya ibyaha bya jenoiside yakorewe Abatutsi. Mu Burundi, amakuru atangazwa n'ibinyamakuru bimwe na bimwe avuga ko bamwe mu bantu baguye mu muriro wadutse muri gereza ya Gitega mu cyumweru gishize bashobora kuba barashyinguwe mu ibanga, imiryango yabo itabimenyeshejwe. Thacien Sibomana, uyobora shyaka UPRONA ritemewe n’amategeko avuga ko kuba nta matohoza yabaye, ari byo bituma havugwa byinshi. Mu Rwanda, Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi ategerejwe mu murenge wa Bugarama, mu karere ka Risizi. Ajyanywe no kukemura ikibazo cy’ubutaka abaturage bari batunze ariko bwitirirwa Leta.
Amakuru y'Akarere
Mu Rwanda, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, Yasuye umurenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, mu ntara y’uburengerazuba. Byari gukemura ikibazo cy’ubutaka abaturage bari batunze ariko bwitirirwa leta. Mu Bufaransa, urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises mu Gifaransa) rw’i Paris rwakatiye igifungo cy’inyaka 14 Umunyarwanda witwa Claude Muhayimana. Rwamuhamije ifatanyacyaha muri jenoiside yakorewe Abatutsi. Muhayimana yahoze ari umushoferi wa Guest House y’ahahoze ari ku Kibuye. Uruko rwavuze ko muri jenoside mu 1994 yatwaye imodoka yajyanaga Interahamwe kwica Abatutsi i Karongi, mu Bisesero, n’i Nyamishaba. Muhayimana yaburanye avuga ko yabihatiwe. Umwunganira yatangaje ko azajurira. Bamwe mu mpunzi z’Abarundi bakora ubuhinzi mu nkambi ya Mulongwe bahangayikishijwe n’ubujura bw’abantu basarura imyaka yabo rwihishwa. Inkambi ya Mulongwe iri muri teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika ya Deokarasi ya Kongo.
Amakuru ku Mugoroba
Mu Bufaransa, urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises mu Gifaransa) rw’i Paris rwakatiye igifungo cy’imyaka 14 Umunyarwanda witwa Claude Muhayimana. Rwamuhamije ifatanyacyaha muri jenoiside yakorewe Abatutsi. Muhayimana yahoze ari umushoferi wa Guest House y’ahahoze ari ku Kibuye. Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bamwe mu mpunzi z'Abarundi bahungiye mu nkambi ya Mulongwe iri muri Segiteri ya Mutambala, Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo, baravuga ko abantu batazwi babagira mu mirima bagasarura imyaka yabo bayiba. Mu Rwanda abatuye umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw'igihugu batangiye guhabwa ibya ngombwa by'ubutaka bari batunze bwitirirwaga Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.