Radio
Iwanyu mu ntara
Kuri uyu wa gatanu, taliki ya mbere Ukwakira ni bwo ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zatangije u rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Perezida Yuvenali Habyarimana bwari bwarabujije impunzi z'Abatutsi babarirwa mu bihumbi gutahuka. Ubuholandi bwakuye u Rwanda ku rutonde rw'ibihugu baturage babyo batemerewe gukora ingendo muri icyo gihugu kubera ingamba zo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid 19. Urubyiruko rwo mu karere k'ibiyaga bigali rusaba ubutegetsi bw'ibihugu rukomokamo koroshya uburyo bwo kubona inguzanyo mu rwego rwo kurufasha kwiteza imbere.
Murisanga
Mu kiganiro Murisanga cy'uyu munsi, mu Rwanda u rwego rw'ubugenzacyaha ruherutse kuburira abakoresha imbuga za interineti ko rugiye gukurikirana abakoresha iri koranabuhanga nabi ngo bahanwe. Bamwe mu banyamakuru bakorera mu Rwanda bafite impungenge ko uyu muburo ushobora kuzabangamira ubwisanzure bwabo. Abandi barabona iki gikorwa kiziye igihe bati: "reka umwuga uhabwe agaciro ukwiriye, na rubanda ihabwe amakuru yumutse". Ese u Rwanda ruzashobora kugenzura ikoreshwa ry'iri koranabuhanga ntawe uhutajwe? Ruzakurikiza uwuhe murongo? Itegeko nshinga riha umunyarwanda uburenganzira bwo gutanga ibitekerezo hari aho rihera n'aho rigarukira? Abanyamakuru babigize umwuga babona bate uyu muburo? Ibi n'ibindi nibyo dusuzuma mu kiganiro murisanga twabateguriye uyu munsi.
Amakuru y'Akarere
Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imaze kwemeza itegeko rikuraho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge; Itorero ry’Igihugu ndetse n’itegeko rikuraho ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG. Mu Burundi komisiyo y'igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu CNIDH iramagana ibikorwa byo guhungabanya umutekano bimaze iminsi bigaragara muri icyo gihugu. By'umwihariko iravuga ku bitero bya grenade bimaze iminsi bigaragara mu mujyi wa Bujumbura, n’imitego y'ibisasu byo mu mihanda byahitanye abantu barenga 10, abandi barenga 100 bagakomereka mu gihe cy'ibyumweru bibiri. Mu nkambi ya Lusenda icumbikiye impunzi z'Abarundi mu burasirazuba bwa Kongo ababyeyi b'abana biga mu mashuri yisumbuye bafite impungenge ko bataziga nyuma yaho HCR ifatiye icyemezo cyo kutishyurira abanyeshuli biga mu mashuli yisumbuye.
Amakuru ku Mugoroba
Kuri uyu wa Gatanu, Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda imaze kwemeza itegeko rikuraho Komisiyo y’Igihugu yo Kurwanya Jenoside; Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge; Itorero ry’Igihugu ndetse n’itegeko rikuraho ikigega cya Leta gishinzwe gutera inkunga abarokotse Jenoside batishoboye FARG. Mu mujyi wa Bukavu uru mu ntara ya Kivu y'Epfo muri repubulika ya demokarasi ya Kongo bibutse abasivili baguye mu ntambara n’ubwicanyi byibasiye Uburasirazuba bwa Kongo kuva mu mwaka w’1993 kugeza muw’2003 Mu Burundi komisiyo y'igihugu ishinzwe uburenganzira bwa muntu CNIDH iramagana ibikorwa byo guhungabanya umutekano bimaze iminsi bigaragara muri icyo gihugu. By'umwihariko iravuga ku bitero bya grenade bimaze iminsi bigaragara mu mujyi wa Bujumbura, n’imitego y'ibisasu byo mu mihanda byahitanye abantu barenga 10, abandi barenga 100 bagakomereka mu gihe cy'ibyumweru bibiri.