Radio
Iwanyu mu ntara
Iwanyu mu Ntara (1100-1130UTC): Kuri uyu wa Gatanu - Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe by’Ubulayi irasaba ko Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda yasubizwa mu Bubiligi. Yakatiwe igifungo cy’inyaka 25 urukiko rumaze kumuhamya ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba. Leta y’u Rwanda iratangaza ko umwaka utaha izaba yatangiye gukorera mu gihugu urukingo rwa Malariya. Mu Burundi, bamwe mu banyeshuri bo mu ntara ya Kirundo bahunguka bavuye mu gihugu cy’u Rwanda bazasubizwa inyuma umwaka umwe
Amakuru y'Akarere
Amakuru y'Akarere (1600-1630 UTC): kuri uyu wa Gatanu - Inteko Ishinga Amategeko y’Ubumwe by’Ubulayi irasaba ko Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda yasubizwa mu Bubiligi. Yakatiwe igifungo cy’inyaka 25 urukiko rumaze kumuhamya ibyaha byiganjemo iby’iterabwoba. U Rwanda rwasubije Inteko Ishinga Amategeko y'Ubumwe bw'Ubulayi ko yivanga mu butabera bwarwo. Umuvugizi w'ubushikiranganji bw'imigenderanire mu Burundi yemeje ko umupaka w'ub Rwanda n'Uburundi uzugururwa u Rwanda ruhaye Uburundi abashatse guhirika ubutegetsi "rubitse".