Radio
Iwanyu mu Ntara
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Sophie Wilmès aravuga ko Ububiligi buzakomeza kugirana ibiganiro n’u Rwanda ku rubanza rwa Paul Rusabagina. Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane abarwanashyaka b’ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, n’umunyamakuru Theoneste Nsengimana bagejejwe imbere y’urukiko kuburana ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo. Abarundi bagera ku bihumbi 25 bari impunzi batahutse bava Kongo, Tanzaniya, u Rwanda, Uganda, n’ahandi mu mezi atatu shize. Byemnezwa na ministeri y’ubutegetsi bw’igihugu n’umutekano mu Burundi.
Amakuru y'Akarere
Ingingo nkuru zigize amakuru yo ku mugoroba: Ububiligi buzakomeza kugirana ibiganiro n’u Rwanda ku rubanza rwa Paul Rusabagina. umuyobozi wa Sudani, General Abdel Fattah al-Burhan, yirukanye mu milimo yabo ba ambasaderi b'igihugu cye batandatu bamaganye kudeta ye. Muri Tanzania: Reta yatangaje kw’itegekanya kuzotangura umugambi wo gutanga urucanco rw’umugera covid- 19 ku mpunzi z’Abarundi zahungiye mw’ikampi za Nduta, Nyarugusu na Mtendeli mu kwezi kuza kwa 11.
Amakuru ku Mugoroba
Urwego rw'Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko rwafunze Hakuzimana Abdou Rashid. Uyu mugabo w'Umunyarwanda avuga ko ari umunyapolitiki wigenga. Ishyaka rya Politiki PDP-IMANZI, ryashinzwe na Deo Mushyayidi ufungiye mu Rwanda, uyu munsi kuwa kane ryatangaje ko risheshe imirimo yaryo ya politiki. Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’Ububiligi, Sophie Wilmès aravuga ko Ububiligi buzakomeza kugirana ibiganiro n’u Rwanda ku rubanza rwa Paul Rusabagina. Ni nyuma y'ibiganiro yagiranye na mugenzi we w'u Rwanda Vincent Biruta Kuri uyu wa Kane abayoboke b’ishyaka DALFA Umurinzi ritaremerwa mu Rwanda, n’umunyamakuru TheonesteNsengimana bagejejwe imbere y’urukiko kuburana ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo.