Uko wahagera

Amakuru y'Akarere


Amakuru y'Akarere
please wait

No media source currently available

0:00 0:30:00 0:00

Mu Rwanda, minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu, Jean-Marie Vianney Gatabazi, Yasuye umurenge wa Bugarama, mu karere ka Rusizi, mu ntara y’uburengerazuba. Byari gukemura ikibazo cy’ubutaka abaturage bari batunze ariko bwitirirwa leta. Mu Bufaransa, urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises mu Gifaransa) rw’i Paris rwakatiye igifungo cy’inyaka 14 Umunyarwanda witwa Claude Muhayimana. Rwamuhamije ifatanyacyaha muri jenoiside yakorewe Abatutsi. Muhayimana yahoze ari umushoferi wa Guest House y’ahahoze ari ku Kibuye. Uruko rwavuze ko muri jenoside mu 1994 yatwaye imodoka yajyanaga Interahamwe kwica Abatutsi i Karongi, mu Bisesero, n’i Nyamishaba. Muhayimana yaburanye avuga ko yabihatiwe. Umwunganira yatangaje ko azajurira. Bamwe mu mpunzi z’Abarundi bakora ubuhinzi mu nkambi ya Mulongwe bahangayikishijwe n’ubujura bw’abantu basarura imyaka yabo rwihishwa. Inkambi ya Mulongwe iri muri teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo muri Repubulika ya Deokarasi ya Kongo.

XS
SM
MD
LG