Radio
Amakuru mu Gitondo
Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Amakuru agezweho: Mu Burundi haravugwa umugambi mushasha witwa “Mera nk’abandi” Prezida Evariste Ndayishimiye yemeza ko ari umugambi uje gufasha Abarundi bo mu bice bitandukanye na cane cane ba ntahonikora. Abarwanyi b’abajihadiste barenga 100 barishwe n’ibitero vy’indege z’igisirikare ca Nijeriya mu ndwi iheze.
Murisanga
Mu kiganiro Murisanga, turareba uburyo bwo kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe. Turi kumwe n’inzobere mu bijyanye n’indwara zo mu mutwe. Baratubwira uburyo umuntu yakwita ku buzima bwo mu mutwe bikamufasha kwirinda ibimuhanganyikisha cyangwa ibimuhungabanya cyane cyane muri izi mpera z’umwaka, aho isi icyugarijwe na virusi ya corona, itera COVID-19. Indwara ikomeje guhindura byinshi mu mibereho y’abantu no mu buzima bwabo bwa buri munsi.
Amakuru y'Akarere
Republika ya Demokarasi ya Kongo cyinjiye ku mugaragaro mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba. Iki cyemezo cyafashwe n’Inama idasanzwe ya18 y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, yateranye kuri uyu wa gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Kongo ibaye igihugu cya 7 kigize umuryango wa EAC. Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, mu ntara y'uburasirazuba, bahuye n’izuba ryinshi muri iki gihembwe cy’ihinga. Baravuga ko batazabasha gusoza umwaka neza, bitewe n’inzara ibugarije. Leta y’u Rwanda iravuga ko nta gahunda ifite yo kwohereza abapolisi muri Republika ya demokarasi ya Kongo. Ibyo byatagangajwe n’uhagarariye u Rwanda i Kishansa, Vicent Karega.
Amakuru ku Mugoroba
Bamwe mu baturage bo mu karere ka Bugesera, mu ntara y'uburasirazuba, bahuye n’izuba ryinshi muri iki gihembwe cy’ihinga. Baravuga ko batazabasha gusoza umwaka neza, bitewe n’inzara ibugarije. Republika ya Demokarasi ya Kongo cyinjiye ku mugaragaro mu muryango wa Afrika y’Uburasirazuba. Iki cyemezo cyafashwe n’Inama idasanzwe ya18 y’abakuru b’ibihugu bigize uwo muryango, yateranye kuri uyu wa gatatu hifashishijwe ikoranabuhanga rigezweho. Kongo ibaye igihugu cya 7 kigize umuryango wa EAC. Leta y’u Rwanda iravuga ko nta gahunda ifite yo kwohereza abapolisi muri Republika ya demokarasi ya Kongo. Ibyo byatagangajwe n’uhagarariye u Rwanda i Kishansa, Vicent Karega.