Uko wahagera

Amakuru ku Mugoroba


Amakuru ku Mugoroba
please wait

No media source currently available

0:00 0:29:59 0:00

Mu Bufaransa, urukiko rwa rubanda (Cour d’Assises mu Gifaransa) rw’i Paris rwakatiye igifungo cy’imyaka 14 Umunyarwanda witwa Claude Muhayimana. Rwamuhamije ifatanyacyaha muri jenoiside yakorewe Abatutsi. Muhayimana yahoze ari umushoferi wa Guest House y’ahahoze ari ku Kibuye. Muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, bamwe mu mpunzi z'Abarundi bahungiye mu nkambi ya Mulongwe iri muri Segiteri ya Mutambala, Teritware ya Fizi, intara ya Kivu y’Epfo, baravuga ko abantu batazwi babagira mu mirima bagasarura imyaka yabo bayiba. Mu Rwanda abatuye umurenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi mu burengerazuba bw'igihugu batangiye guhabwa ibya ngombwa by'ubutaka bari batunze bwitirirwaga Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.

XS
SM
MD
LG