Perezida Donald Trump wa Leta zunze ubumwe z’Amerika uyu munsi yatanze ibisobanuro byerekeye kuba yarakoresheje umujyanama we bwite mu by’amategeko kuri gahunda ya Ukraine.
Ni ikibazo gikomeye mu iperereza rimureba rikomeje mu Nteko Ishinga Amategeko y’Amerika. Yavuze ko Giuliani yari azwi nk’umuntu urwanya ibyaha kandi wavugaga Ukraine nk’igihugu cyokamwe na ruswa.
Trump yavuze aya magambo nyuma y’umunsi umwe hatanzwe ubuhamya buheruka bwavuze ku kibazo cy’uko yafashe Giuliani, umuturage usanzwe, utari mu mirimo ya leta ayoboye akamushyira mu mirimo yo gushyiraho imigambi ya leta y’Amerika kuri Ukraine.
Iri perereza ribangamiye ubutegetsi bwa Trump cyane muri iki gihe ateganya kongera kwiyamamariza kuyobora Amerika mu kwa 11 k’umwaka utaha.
Ikibazo cy’ingenzi muri iri perereza ni igituma Perezida Trump yarakoresheje umujyanama we bwite mu by’amategeko gukora uyu murimo ntakoreshe inzego zisanzwe za Leta y’Amerika.
Mu buhamya bwatanzwe n’abakozi bo muri Presizansi y’Amerika, abigeze kuhakora, n’abadiplomate bose bavuze ku bikorwa bya Giuliani nko guhatira Ukraine gukora amaperereza abiri agamije gusarika abahanganye na Trump muri politike.
Facebook Forum