Uko wahagera

USA: Abadepite Batoye Gukora Iperereza kuri Perezida Trump


Nancy Pelosi ni we muyobozi w'inteko ishinga amategeko y'Amerika
Nancy Pelosi ni we muyobozi w'inteko ishinga amategeko y'Amerika

Inteko ishinga amategeko y’Amerika, umutwe w’abadepite, kuri uyu wa kane yemeje itangwa ry’uburenganzira ku iperereza ku byaha Perezida Donald Trump akekwaho, byatuma aregwa, akaburana, byamuhama agakurwa ku butegetsi. Icyo cyemezo gifashwe nyuma y’ubuhamya bumaze iminsi butangirwa mu muhezo bwerekeye imbaraga Perezida Trump yashyize mu guhatira Ukraine gukora iperereza ku bahanganye na we muri politike.

Icyo cyemezo cyatowe ku majwi 232 mu gihe 196 atari agishyigikiye. Abahagarariye ishyaka ry’abarepublikani bose batoye OYA hiyongeraho abademokrate babiri. Aba badepite babiri bakomoka mu turere twiganjemo abarepublikani. Umudepite umwe wigenga, airko wahoze ari umurepublikani, ni we watoye YEGO kimwe n'Abademokrate. Nyuma y’icyo cyemezo Perezida Donald Trump yanditse ubutumwa ku rubuga rwe rwa Twitter ko ari igikorwa cyo kumuhiga bukware bukabije kubayeho mu mateka y’Amerika.

Perezida w’umutwe w’abadepute mu nteko ishinga amategeko y’Amerika, Madame Nancy Pelosi, mu mezi yashize yabanje kudashyigikira iperereza ku byaha Perezida Donald Trump akekwaho, byatuma aregwa, akaburana, byamuhama agakurwa ku butegetsi. Gusa, nyuma yaje guhindura nyuma y’ibyatangajwe ku kiganiro Perezida Trump yagiranye na perezida w’igihugu cya Ukraine. Kuri uyu wa kane yavuze ko nta mudepite uzanwa mu nteko no kweguza perezida, keretse mu gihe ibikorwa bye bibangamiye iyubahirizwa ry’indahiro ye.


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG