Uko wahagera

Amerika Irahakana Gutegura Gutahukana Abasirikare Bayo muri Koreya


Mark Esper
Mark Esper

Ministeri y’ingabo ya Leta zunze ubumwe z’Amerika yavuguruje amakuru y’uko yaba yitegura gukura ingabo zayo muri Koreya y’epfo. Umuvugizi wa ministeri y’ingabo Jonathan Hoffman kuri uyu wa kane yavuze ko ayo makuru nta kuri kurimo.

Ikinyamakuru cyo muri Korea y’epfo cyitwa Chosun Ilbo cyari cyatangaje ayo makuru kivuga ko kiyakesha inzego za Diplomasi z’i Washinton. Cyavugaga ko Amerika yiteguye gukurayo igice kimwe cy’abasirikare bari hagati ya 2000 na 4000 mu gihe haba hatumvikanywe ku buryo bwo kubatunga.

Mu cyumweru gishize, Ministri w’Ingabo wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika Mark Esper yari muri Koreya y’Epfo aho yongeye gushimangira ubufatanye n’icyo gihugu asaba ikinyamakuru Chosun Ilbo kuvuguruza iyo nkuru cyanditse.

Ku wa Kabiri, ibiganiro hagati y’ibihugu byombi ku byerekeye uburyo bwo gutanga ibikenewe ku ngabo z’Amerika ziri muri icyo gihugu ntacyo byagezeho.

Uhagarariye Amerika yasohotse muri ibyo biganiro avuga ko ibyo abanyakoreya y’epfo batangaga bidahuye n’uburyo bukwiriye bwo gusaranganya imvune yo gutunga abasirikare b’Amerika basaga 28,500 bari muri icyo gihugu. Koreya y’epfo itanga Miliyoni 890 gusa ku ngeno y’imari yose ikenewe. Icyo gihugu kiravuga ko Ubutegetsi bwa Donald Trump bushaka ko Koreya y’epfo iyongera kugeza kuri miliyari zitanu.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG