Uko wahagera

Igitabo Kiburira Abanyamerika ku Miterere ya Perezida Trump


Prezida Donald Trump avugana n'itangazamakuru muri White House
Prezida Donald Trump avugana n'itangazamakuru muri White House

Muri Leta zunze ubumwe z’Amerika haravugwa igitabo kitarasohoka cyitwa “ A Warning” bivuze Ndababurira—kivuga nabi Prezida Donald Trump kuva yagera ku butegetsi dore hashize imyaka igera kuri itatu.

Umwanditsi wacyo utarashatse gutangaza izina rye, agereranya Prezida Trump n’umwana w’imyaka 12 basabye kujya mu munara ushinzwe kuyobora indege mu kirere, akagenda akandakanda aho abonye hose agirango zitagongana. Uwo mwanditsi akongera kandi akagereranya Trump n’umusaza rukukuri ugenda yibagiwe kwambara ikariso.

Uwo mwanditsi uvuga ko afite umwanya ukomeye muri Leta ya Trump, yemeza ko yahishe izina rye kugirango ashobore guhoza ijisho ku byo Trump akora.

Icyo gitabo cyashoboye kugera ku kinyamakuru The Washington Post, kigaragaza ko prezida Trump ari umugome, umuntu udashoboye akazi, kandi akaba ashobora kworeka igihugu.

Igitekerezo cyo kumukura ku butegetsi

Icyo gitabo kandi kivuga ko abakozi bakuru bigeze gushaka kwegurira rimwe, kandi umwungirije Mike Pence akaba yari yiteguye gushyigikira abagize Leta mu gihe bari kuba biyemeje gukuraho Trump bakoresheje ingingo ya 25 yo mu itegeko nshinga.

Mike Pence ariko avuga ko ibyo bitigeze bibaho, akagira ati “kiriya gitabo giteye ishozi, kandi sinigeze numva umuntu muri White House avuga ibintu nk’ibyo.”

Hari naho umwanditsi w’icyo gitabo agira ati” Trump agenda nkutsikira, agatukana, agacanganyikirwa, akarakara vuba, ntashobora gukusanya amakuru ngo ayumve, ibyo kandi ntabwo biba rimwe na rimwe, biba kenshi.”

Kutubaha Abagore

Umwanditsi kandi agaruka kubyo yise agasuzuguro Trump afitiye abagore, n'ukuntu ahora avuga nabi uko bambaye, uko bisize, nuko babyibushye cyangwa se bananutse.

Muri icyo gitabo hari kandi ahanditse ko Trump yigeze kwigana ijwi ry’umugore uvuga ururimi rw’icyespanyole ashaka kugaragaza ko atishimiye abagore bahungira muri Amerika bavuye muri Mexique, avuga ko ari ba Nta mumaro.

Trump kandi icyo gitabo kimuvuga nk’umuntu udashobora kuyobora igihugu igihe cyaba gihanganye n’ibihe by’amakuba, umuntu udaha agaciro amaraporo ahabwa yerekeranye n’iperereza n’umutekano, umuntu ukunda gufatwa nk’umwidishyi, ku buryo abandi bategetsi b’isi bavuga ko anyurwa manuma.

Umuvugizi wa White House Stephanie Grisham yavuze ko kiriya gitabo cyuzuye indoto n’ububeshyi, yongeraho ko uwacyanditse ari umugabo-mbwa wahisemo kudatangaza izina rye.

Ariko uwacyanditse avuga ko benshi mu bakozi bakuru bo muri White House, ari abahavuye ku kazi, ari n’abakikariho, bose Trump bamubona kimwe.

Uwo mwanditsi kandi ni nawe wigeze gusohora inyandiko mu kinyamakuru The New York Times umwaka ushize avuga ko abakozi bakuru bagerageza kurinda igihugu bacungira hafi umuperezida yemeza ko agira ibiruru.

Arangiza avuga ko impamvu atatanze ibimenyetso byinshi byatuma amenyekana, kwari ukugirango akingire umutekano we n’uwo umuryango we.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG