Uko wahagera

Irani Isaba Ubwongereza Kurekura Ubwato Bwayo bwa Peteroli


Irani irasaba Ubwongereza kurekura ubwato bwayo bwikoreye peteroli yafashe mu cyumweru gishize ku nkengero za Gibralta mu kogobe cya Persi. Irani irashinja Ubwongereza icyo yise ‘umukino wabukururira akaga’ muri icyo kigobe.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Irani, Abbas Mousavi yabwiye ibiro ntaramakuru bya Irani kuri uyu wa gatanu ko ifatwa ry’ubwo bwato rifite inkurikizi kandi ko urwitwazo rw’Ubwongereza mu gufata ubwo bwato rudafite ishingiro.

Amagambo ya Mousavi aje hashize iminsi ibiri Perezida Hassan Rouhani wa Irani abwiye ubwongereza ko buzahura n’ingaruka z’ibyo bwakoze.

Ubwongereza bwafashe ubwato bwa Iran butwaye peteroli, bukeka ko bwaba bwerekeza muri Syria, biciye ukubiri n’ibihano ibihugu by’ubumwe bw’Uburayi byafatiye icyo gihugu.

Ibintu byatangiye gufata indi sura ku wa kane Ubwongereza buvuga ko ubwato butatu bw’igisirikare cya Iran bwagerageje gutambamira ubw’abongereza butwara peteroli mu kigobe cya Hormuz.

Itangazo ryasohowe na leta y’Ubwongereza riravuga ko amato atatu ya Irani yari yabujije inzira ubwo bwato akaza kuhava nyuma yaho yihanirijwe n’ubwato bw’intambara bw’Abongereza bwari hafi aho buryamiye amajanja.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG