Uko wahagera

Amerika Yafatiye Irani Ibihano Bishya


Perezida Donald Trump yerekana ibihano bishya kuri Iran amaze gushyiraho umukono.
Perezida Donald Trump yerekana ibihano bishya kuri Iran amaze gushyiraho umukono.

Perezida wa Leta Zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump yashyize umukono ku iteka rishyiraho ibihano bishya kuri Irani mu rwego rwo kubabaza ubukungu bw’icyo gihugu ngo ubutegetsi buriho bucishe make.

Ibyo bibaye mu gihe impungenge ku ntambara yeruye hagati ya Irani na Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zikomeje kwiyongera kuva abategetsi b’Amerika bashinja Irani kuba ariyo yateze ibisasu bya mine ku bigega bya peteroli mu kigobe cya Hormuz. Irani irabihakana, kandi mu cyumweru gishize yarashe indege itagira umupilote ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.

Perezida Trump yavuze ko kuwa kane bari bahagaritse ibitero bashakaga kugaba ahantu hatandukanye muri Irani mu rwego rwo kwihorera, ariko amakuru akomeje kuvugwa muri Amerika nuko Perezida Trump yaba yemeye ko hagabwa igitero cy’ikoranabuhanga ku iperereza rya Irani na za mudasobwa zikoreshwa muri iryo perereza.

Ubwo yahagurukaga i Washington yerekeza muri Arabia Saoudite, aho agiye mu rwego rwo gukomeza gahunda ya Perezida Trump yo gushakisha ubucuti n’ibihugu bimufasha guhangana na Irani, Minisitri w’Ububanyi n’Amahanga wa Leta zunze Ubumwe z’Amerika, Mike Pompeo, yavuze ko ibi bihano ari ingenzi.

Kuri uyu wa mbere Pompeo yabonanye n’umwami Salman n’igikomangoma Mohammed bin Salman.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG