Inteko y’Umuryango w’Abibumbye ishinzwe umutekano ku isi iraterana mu mwiherero uyu munsi byihutirwa bisabwe na Leta zunze ubumwe z’Amerika.
Irasuzuma inkurikizi z’amato abili manini cyane atwara peteroli yahiye mu kigobe cya Oman, inzira ikomeye inyuramo peteroli ijya mu bihugu byinshi by’isi. Ibiciro bya peteroli byahise bizamukaho 4%.
Ubwato bumwe ni ubw’Ubuyapani. Ubundi ni ubwo muri Norvege. Yombi yaturikijwe n’ibintu bitaramenyekana, burashya. Icyabiteye ntibiramenyekana.
Umutwe wa gatanu w’ingabo z’Amerika zirwanira mu mazi, ufite icyicaro gikuru muri Bahrein, watangaje ko wohereje abatazi. Naho Irani ivuga ko yarangije gutabara abasare 44 b’aya mato ya peteroli.
Ibyayo byateye impungenge abayobozi b’isi, muri iki gihe cy’umwuka mubi ugenda wiyongera mu Burasirazuba bwo hagati, by’umwihariko hagati ya Leta zunze ubumwe z’Amerika na Irani.
Umuvugizi wa perezida wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Sarah Sanders, yatangaje ko Perezida Trump akurikirira iki kibazo hafi cyane. Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’ibihugu by’Abarabu, Ligue Arabe, Ahmed Aboul Gheit, yamaganye “igikorwa gishobora gutuma umuriro waka” mu Burasirazuba bwo hagati.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango w’Abibumbye, Antonio Guterres, yamaganye “ibitero ibyo ari byose ku mato ya gisivili” kandi agaragaza ko afite “impungenge z’uko intambara ikomeye ishobora kurota” mu kigobe cy’Abarabu.
Facebook Forum