Uko wahagera

U Rwanda Rwerekanye Abarwanyi Ruvuga ko ari aba Red Tabara


Bamwe mu barwanyi ba Red Tabara berekanywe n'u Rwanda
Bamwe mu barwanyi ba Red Tabara berekanywe n'u Rwanda

Kuri uyu wa Mbere igisirikare cy’u Rwanda cyamuritse ku mugaragaro abarwanyi 19 bemera ko ari abo mu mutwe wa Red Tabara baherutse gufatirwa ku butaka bw'u Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize.

Abo barwanyi beretswe itangazamakuru n'itsinda rya EJVM ry'abasirikare baturutse mu bihugu bigize umuryango w'akarere k’ibiyaga bigari bashinzwe gucunga umutekano w'imipaka y'ibihugu bigize uyu muryango. Ukuriye iryo tsinda aravuga ko bagiye kubakoraho iperereza barangiza bagakora raporo bazashyikiriza ababakuriye.

Umuhango wo kwerekana aba barwanyi b’umutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bw’Uburundi wabereye mu ishyamba rya Nyungwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru bya leta.

Ni umuhango wabereye ku butaka bw’u Rwanda ku ruhande rw’akarere ka Nyaruguru mu murenge wa Ruheru n’ubusanzwe agace ingabo z’u Rwanda zivuga ko bafatiwemo ku itariki ya 29/09 uyu mwaka. Ni mu gihe Uburundi bwo buvuga ko bwatewe ku itariki ya 25/09 abarwanyi bagahita bahunga berekeza ku butaka bw’u Rwanda. Igisirikare cy’u Rwanda cyabamurikiye itangazamakuru n’abagize itsinda ry’abasirikare babungabunga umutekano w’imipaka ku bihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari.

Major Alexis Nkuranga uyobora ikigo cya gisirikare cya Ruheru yabwiye iri tsinda rya EJVM ko aba barwanyi bose uko ari 19 bafatiwe mu gico cy’abasirikare b’u Rwanda mu ishyamba rya Nyungwe nko muri metero 600 uturutse kubutaka bw'Uburundi

Ukuriye ingabo muri Ruheru mu ishyamba rya Nyungwe yavuze ko aba barwanyi bafashwe ahagana ku isaha ya saa ine za mu gitondo. Ibitangazamakuru bya leta y’u Rwanda, byakurikiye uyu muhango, byagaragaje amashusho bivuga ko byeretswe ibikoresho bya gisirikare birimo imbunda zo mu bwoko bwa AK7/Karachinikov zigera kuri 17, imwe ya Machine Gun ndetse n’izohereza za roketi imwe. Byavuze kandi ko bafatanywe kandi ibindi bisasu biturika hamwe n'agafuka k'amasasu.

Bwana Egide Nkurunziza uhagarariye itsinda ry'izi nyeshyamba, yatangaje ko ugufatirwa ku butaka bw'u Rwanda byatewe n’uko bari bahunze imirwano yemeza ko bamazemo ukwezibahanganye n'ingabo za leta y'u Burundi.

Yanavuze ko ubusanzwe ngo izi nyeshyamba zifite ibirindiro mu gihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, ibihugu cyakunze gufatwa nk’indiri y’imitwe yitwaje intwaro. Muri uko guhunga, iyi nyeshyamba yemereye isoko ry’Ijwi ry’Amerika ko bisanze barenze imipaka y’Uburundi, ni ko guhita zifatwa n’ingabo z’u Rwanda zirinda umutekano muri ako karere.

Colonel Ibouanga Ligobert ni umunyekongo Uhagarariye itsinda rya EJVM. Yabwiye itangazamakuru ryakurikiranye uwo muhango, ko nyuma yo gukora ubugenzuzi ku bivugwa kuri izi nyeshyamba we n’itsinda bari kumwe barahita bakora raporo ikazashyikirizwa abagize umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari. Colonel Ibouanga Ligobert yasabye kandi inyeshyamba ziri mu mashyamba atandukanye muri aka karere k’ibiyaga bigari kwitandukanya n’ibikorwa bidahwitse mu mugambi wo kubaka amahoro arambye.

Isoko y’amakuru y’Ijwi ry’Amerika itubwira ko nyuma yo kumurika ku mugaragaro aba barwanyi bemera ko ari aba RED Tabara bajyanywe ku biro by’akarere ka Nyaruguru maze abagize itsinda rya EJVM bakagenda babahata ibibazo umwe ku wundi. Icyakora igihugu cy’Uburundi cyo cyari cyifuje ko nyuma y’aho aba barwanyi bafatiwe bashyikirizwa ubutegetsi bwacyo, nta zindi nzego binyuzemo bagacirwa imanza n’inkiko z’icyo gihugu. Niba nta gihindutse biteganyijwe ko bitarenze kuri uyu wa Gatatu itsinda rya EJVM rizashyira ahagaragara ibizava mu bushakashatsi bari gukora.

Umurenge wa Ruheru na Nyabimata I Nyaruguru mu majyepfo y’u Rwanda ku bice byegereye ishyamba rya Nyungwe hakunze gufatwa nk’indiri y’ibikorwa bihungabanya umutekano ariko ntibivugweho rumwe n’ibihugu by’u Rwanda n’Uburundi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG