Uko wahagera

Perezida Kagame Yijeje Kunoza Burundu Umubano n'Uburundi


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Kuri uyu wa kabiri perezida w’u Rwanda Paul Kagame yatangaje ko hari icyizere ko mu minsi iri imbere umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu byo mu karere izongera kuba myiza. Abivuze mu gihe umubano hagati y’igihugu cye, Uburundi ndetse na Uganda wari umaze igihe utameze neza. Perezida Kagame yabitangaje ubwo yakiraga indahiro z’abinjiye muri guverinoma bashya.

Akimara kwakira indahiro z’abategetsi bakuru bashya muri guverinoma, Perezida Paul Kagame ni bwo yongeye kugira icyo avuga ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga. Ni umuhango wabereye mu ngoro y’inteko ishinga amategeko.

Nta gihe cya nyacyo Perezida Kagame yatangaje ko u Rwanda n’Uburundi ndetse na Uganda byaba byongeye kugenderana uko byahoze. Ahereye ku Burundi, Perezida Kagame yemeje ko afatiye ku ntambwe u Rwanda n’Uburundi bimaze gutera nyuma y’imyaka igera muri itandatu umubano umeze nk’uwahagaze, mu minsi iri imbere ibintu bishobora gusubira mu buryo.

Ku bireba imibanire y’u Rwanda na Uganda Perezida Kagame yibukije ko mugenzi we wa Uganda Bwana Yoweri kaguta Museveni mu minsi ishize yamwoherereje intumwa zirimo umuhungu we icyarimwe n’umugaba mukuru w’ingabo zirwanira ku butaka Jenerali Muhoozi Kainerugaba. Yemeje ko baganiriye ku bibazo byo gufungura imipaka. Perezida Kagame agashimangira ko hagombye kubanza kuvana mu nzira icyatumye imipaka ifungwa.

Impamvu u Rwanda rusobanura rwashingiyeho rufunga imipaka iruhuza n’umuturanyi wo mu Majyaruguru nuko Abanyarwanda bajyaga Uganda bageragayo bagahohoterwa. Uganda ibashinja ibikorwa byo kuvogera ubusugire bwayo binyuze mu butasi. Kuri Perezida Kagame we ni ikinyuranyo.

Kugeza ubu umupaka wa Gatuna ni wo wafunguwe mu mpera z’ukwezi gushize ariko abaturage b’ibihugu byombi ntibaratangira kongera guhahirana. Perezida Kagame akizeza ko hari ibyo Uganda yemeye ikiri kunoza.

Naho ku kirebana n’imibanire y’u Rwanda n’igihugu cya Repubulika ya Demokarasi ya Kongo, Umukuru w’u Rwanda n’ubwo atayitinzeho ntiyabuze kwemeza ko hakigaragara ikibazo cy’umwanzi w’u Rwanda abereye ku isonga. Ni umwanzi avuga ko amaze imyaka isaga 25 n’abandi bagenda bamwiyungaho. Mu mvugo ishimitse Perezida Kagame akavuga ko mu nzira izo ari zose kizakemuka.

Mu ijambo rye, Perezida Kagame yongeye kwibutsa ko u Rwanda rufite ingabo mu bihugu bya Repubulika ya Santarafurika no muri Mozambike. Muri Santarafurika hariyo ingabo z’abanyarwanda zigendera ku masezerano ya LONI n’izindi ziriyo ku bwumvikane bw’ibihugu byombi. Perezida Kagame akavuga ko byose bigamije kubungabunga amahoro.

Ku gihugu cya Mozambike by’umwihariko mu ntara ya Cabo Delgado yari yibasiwe n’umutwe w’iterabwoba, Perezida Kagame yabwiye abanyarwanda ko magingo aya iyo ntara itekanye byibura ku kigero cya 85 ku ijana. Gusa yasezeranyije ko izo ngabo u Rwanda rwohereje mu bihugu byombi zishobora kuzatindayo bitewe n’uko umutekano uzaba wifashe.

Muri uwo muhango wo kurahiza abategetsi bakuru bashya muri guverinoma mu mvugo y’amarenga Perezida Kagame yanenze ibihugu avuga ko bishaka gutera inkunga abarwanya ubutegetsi bwe. Abakurira inzira ku murima ko byose ntacyo bizageraho.

Abarahiye ni Bwana Erneste Nsabimana uherutse kugirwa minisitiri w’ibikorwaremezo ndetse na Patricie Uwase umunyamabanga wa leta muri iyo minisiteri. Perezida Kagame agasaba abategetsi kureka kurahira byo kurangiza umuhango, ahubwo bakarahirira kuzuza inshingano mu nyungu z’igihugu muri rusange.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG