Uko wahagera

Habaye Ikindi Gisitaza mu Mubano w'u Rwanda n'Uburundi


Perezida w’u Rwanda Paul Kagame aravuga ko ahangakishijwe n’uburyo umubano w’igihugu cye n’Uburundi wari utangiye kuba mwiza nyamara icyo gihugu baturanye kikaba gikomeza kuvugwa ko giha intwaro abatera u Rwanda.

Prezida Kagame yabibwiye ikinyamakuru Jeune Afrique cyandikirwa mu Bufaransa. Iyo nkuru yashyizwe ahagaraga ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri, nyuma y’ibitero byabaye mu karere ka Rusizi, mu Bweyeye, mu burengerazuba bushyira amajyepfo y’u Rwanda.

Igisirikare cy’u Rwanda cyemeje ko abateye bavuye kandi bagahungira mu Burundi. Ariko Uburundi bwabihakanye bwivuye inyuma, buvuga ko butashyigikira umuntu uwo ari we wese waba afite umugambi wo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG