Uko wahagera

U Rwanda Rwahaye Uburundi Abaturage Babwo Bakekwaho Ubujura


Kuri uyu wa gatanu urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda-RIB rwashyikirije polisi y Uburundi abaturage babiri b’icyo gihugu bafatiwe mu Rwanda bakurikiranyweho icyaha cy’ubujura.

Abo ni Gerard Bizimana na mugenzi we Gahimbare Jux bombi bigaragara ko bari mu myaka iri hagati ya 20 na 30. Urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda RIB ruvuga ko bafatiwe mu murenge wa Bugarama w’akarere ka Rusizi binjira mu Rwanda, bafatanwa amafaranga yibwe umucuruzi w’i Bujumbura mu Burundi.

Bafatanywe amadolari y’Amerika asaga ibihumbi bine, amafaranga y’amarundi asaga miliyoni 8, n’amanyarwanda asaga ibihumbi 200. Bwana Twagirayezu akavuga ko iki ari ikimenyetso ko u Rwanda rutazacumbikira abakorera ibyaha mu Burundi bakaza kurushakamo icumbi.

Ni igikorwa cyabereye ku mupaka wa Ruhwa uhuza ibihugu byombi cyitabiriwe ahanini n’abategetsi mu nzego z’igipolisi ku mpande zombi ndetse n’abashinzwe abanjira n’abasohoka ku mipaka.

Ku ruhande rw’u Burundi, Komiseri Gahungu Bertin ukuriye ishami rya polisi y’icyo gihugu rishinzwe kugenza ibyaha yashimye iki gikorwa, asaba ko imikoranire nk’iyo yakomeza.

Igikorwa nk’iki cyo guhererekanya abakurikiranweho ibyaha hagati y’u Burundi n’u Rwanda cyaherukaga kubera ku mupaka wa Nemba-Gasenyi uhuza ibyo bihugu ku gice cy’uburasirazuba bushyira amajyepfo y’u Rwanda mu mpera z’ukwezi gushize kwa karindwi.

Aha u Rwanda rukaba rwarashyikirije u Burundi abarwanyi 19 bafatiwe ku butaka bwarwo biyemerera kuba mu mutwe urwanya ubutegetsi bw’u Burundi wa RED-Tabara.

Abayobozi ku mpande zombi bavuga ko ibyo biragaragaza ubushake mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi wazambye kuva muw’2015, ubwo hageragezwaga ihirikwa ry’ubutegetsi ryaburijwemo mu Burundi rigakurikirwa n’imvururu zavanye ababarirwa mu bihumbi mu byabo.

Nyamara u Burundi bukomeza gusaba ko u Rwanda rwabushyikiriza abagize uruhare muri icyo gikorwa bose bahungiye ku butaka bwarwo kugira ngo bacirwe imanza.

Mu kiganiro n’abanyamakuru kuri uyu wa kane, Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu Alain Guillaume Bunyoni yaraye avuze ko bafite amakuru ahagije ko kizigenza w’icyo gikorwa ari we Jenerali Majoro Godefuruwa Niyombare ari ku butaka bw’u Rwanda. Yongera gusaba ko icyo gihugu gituranyi cyamwohereza mu Burundi akaburanishwa. Ibigaragaza ko hakiri ibisa nk’ibihato mu izahuka ry’umubano, rirangamiwe n’abatari bake muri ba rubanda rugufi ruturiye imipaka y’ibi bihugu byombi.

U Rwanda Rwahaye Uburundi Abaturage Babwo Bakekwaho Ubujura
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:21 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG