Uko wahagera

Perezida Kagame na Kenyatta Baganiye ku Bibazo vy'Akarere


Perezida Kagame aramukanya na Perezida Kenyatta mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.
Perezida Kagame aramukanya na Perezida Kenyatta mu murwa mukuru wa Kenya, Nairobi.

Perezida Paul Kagame w'u Rwanda na Perezida Uhuru Kenyatta wa Kenya bahuriye i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya kuganira ku ngingo zitandukanye zirebana n'akarere ibyo bihugu biherereyemo. Ibi ni ibyatangajwe n'ibiro bya Prezidansi y'u Rwanda ku rubuga rwa Twitter.

Ibiro bya Prezidansi ya Kenya byo byavuze ko ingingo baganiriyeho zirimo iz'ubufatanye hagati y'ibihugu byombi harimo ibyerekeye ubucuruzi no gutwara ibintu n'abantu ndetse n'ibibazo biriho bireba umugabane w'Afurika.

Ibiganiro hagati y'abakuru b'ibihugu byombi bibaye nyuma y'iminsi mike u Rwanda rufunguye umupaka warwo na Uganda, igikorwa cyashimwe n'abayobozi ku rwego rw'Afurika y'uburasirazuba.

Biteganijwe ko mu mpera z'uku kwezi, Kenya izakira inama igamije guteza imbere ibikorwa remezo ku mugabane w'Afurika.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG