Uko wahagera

Umupaka wa Gatuna Wafunguwe Ariko si Buri Wese Wemerewe Kwambuka


Umupaka wa Gatuna, umwe mu yihuza u Rwanda na Uganda
Umupaka wa Gatuna, umwe mu yihuza u Rwanda na Uganda

Leta y’u Rwanda iravuga ko n'ubwo umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wongeye gufungurwa nyuma y’imyaka 3 wari ufunze, abaturage bakwiye kubanza kwitonda ibihugu byombi bikabanza bigashyiraho uburyo bwo kwirinda Covid-19.

I saa sita z’ijoro zo kuri iyi tariki ya 31/1 ni bwo umupaka uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe. Ntabwo hahise hagaragara urujya n’uruza rw'abaturage, bitewe n’ijoro ndetse n’imvura nyinshi yaguye mu gace ka Gatuna. Usibye umugande umwe wari utwaye imodoka nini wabashije kwinjira muri Uganda avuye mu Rwanda.

Si abasubiye iwabo bishimiye iki gikorwa gusa, kuko n’abari basanzwe bakorera imirimo y’ubucuruzi kuri uyu mupaka, bagaragaje akanyamuneza. Buri muturage winjiraga mu Rwanda cyangwa se uhasohotse abanza gupimwa icyorezo cya Covid-19. Ku banyarwanda bo bashyirirwagaho umwihariko wo guhabwa inkingo ku baba batarakingiwe, cyangwa barahawe rumwe.
Inkuru y'Umunyamakuru Assumpta Kaboyi, Ijwi ry'Amerika ryari ryarungitse ku mupaka wa Gatuna

Impande Zitandukanye Zishimiye Iyugururwa ry'Umupaka wa Gatuna
please wait

No media source currently available

0:00 0:06:02 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG