Amakuru mu Gitondo (0330-0400 UTC): Amakuru agezweho mu Rwanda, mu Burundi, muri Afurika no hirya no hino kw’isi. Ijwi ry’Amerika kandi ribagezaho n’ibiganiro birambuye ku byabaye iwanyu aho mutuye, hafi y’aho mukorera ndetse no ku mashuri yanyu.
Uburundi bwatangaje ko imipaka yabwo n’u Rwanda ifunguye; Igihugu cya Serbiya cyahagaritse kwakira ku bubutaka bwacyo Abarundi binjiraga batagira Visa; Abagore 24 bahagarariye amashyirahamwe anyuranye mu Burundi, bashoje uruzinduko bamazemo icyumweru mu Rwanda
Mu kiganiro Murisanga, twabatumiriye urunani “Turemeshanye” rugizwe n’urwaruka rwo muri komini gitega n’intara ya Gitega mu Burundi. Rugamije kwiteza imbere no gufasha urundi rubyiruko kubona akazi, biciye mu bikorwa bitandukanye harimo ubuhinzi n’ubworozi.
Igihugu cya Serbiya cyafashe icyemezo cyo guhagarika kwakira ku butaka bwacyo Abarundi batagira visa. Impunzi z’Abarundi zo mu nkambi ya Lusenda muri Kongo zazindukiye mu matora y'abayobozi b'imidugudu 50 igize iyo nkambi.
Abantu 9 banduye Ebola mu murwa mu kuru wa Uganda Kampala Imirwano imaze iminsi ishyamiranije umutwe w’inyeshyamba za M23 na Leta ya Kongo, iherutse kubura mu minsi ishize, irakomeje.