Inama ya bose ya ONU yamiriye kure referandumu y'Uburusiya muri Ukraine. Amerika itegekanya gufatira ibihano Arabiya Sawudite
IUburundi uyu munsi buribuka iyicwa ry’igikomangoma Louis Rwagasore. Hashize imyaka 61, Rwangasore wari ministre w’intebe yishwe arashwe hafi ya Hotel Tanganyika. Hari ku itariki ya 13 z’ukwezi kwa cumi 1961.
Ikiganiro Murisanga cya none twagihariye umuziki n’uburyo utunganywa. Ese gutunganya umuziki bisaba iki? Bikorwa gute? Bisaba ubumenyi buhe? Ibyo bibazo n’ibindi mwibaza ni byo abatumirwa bacu barimo Clement Ishimwe umaze kubaka izina mu gutunganya umuziki bari busubize muri iki kiganiro.
Mu Rwanda, urukiko rwisumbuye rwa Huye, mu majyepfo y’igihugu, rwatangiye kumva abatangabuhamya bashinja Beatrice Munyenyezi uregwa ibyaha bya jenoside. Ni nabo bamushinje akiba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika
Perezida Museveni wa Uganda yategetse abavuzi bakoresha imiti gakondo n'abapfumu guhagarika kuvura abarwayi muri iki gihe icyorezo cya Ebola cyibasiye igihugu cya Uganda. Ibi byakozwe mu rwego rwo kugabanya ikwirakwira ry’iki cyorezo mu gihugu.