Uko wahagera

Zimbabwe: Ishyaka riri ku Butegetsi Naryo Ryareze


Perezida wa Zimbabwe Mnangagwa
Perezida wa Zimbabwe Mnangagwa

Muri Zimbabwe, ishyaka ZANU-PF riri ku butegetsi uyu munsi ryagejeje ikirego mu rukiko rurengera itegekonshinga.

Umuvugizi waryo Paul Mangwana yasobanuye ko “barashaka kubangamira ikirego cy’ishyaka MDC” risaba urukiko gusesa amatora y’umukuru w’igihugu yo kuri 30 y’ukwezi gushize.

MDC ivuga ko komisiyo y’amatora na ZANU-PF bibiye amajwi Perezida Mnangagwa.

Kwimika Mnangagwa byari biteganijwe ku cyumweru gishize ariko byarasubitswe kugera igihe urukiko rutangariza umwanzuro warwo. Icyemezo gitegerejwe byibura ku italiki ya 24 y’uku kwezi.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG