Uko wahagera

Zimbabwe: Tendai Biti wa MDC Afungiye muri Zambiya


Tendai Biti, Nelson Chamisa na Welshman Ncube bo mw'ishyaka rya MDC.
Tendai Biti, Nelson Chamisa na Welshman Ncube bo mw'ishyaka rya MDC.

Tendai Biti n’abandi bayoboke b’ishyaka MDC ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Zimbabwe ari muri kasho y’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka z’igihugu cya Zambia, mu mujyi witwa Chirundu uhana imbibi na Zimbabwe.

Yatawe muri yombi yinjira muri Zambia gusaba ubuhungiro. Abanyamategeko b’ibirebana n’uburenganzira bwa muntu, barimo aba Human Rights Watch-Zambia, bahagurutse Lusaka bajya kureba uburyo bafasha Tendai Biti.

Tendai Biti ari mu bayoboke icyenda ba MDC bashakishwa na polisi. Irabarega ibyaha by’urugomo kubera ko bamaganye ibyavuye mu matora y’umukuru w’igihugu yo kuri 30 y’ukwezi gushize.

Mbere y’uko komisiyo y’amatora itangaza ko ari Perezida Emmerson Mnangagwa wayatsinze, Tendai Biti yakoresheje ikiganiro n’abanyamakuru, atangaza ko ari kandida wabo Nelson Chamisa watorewe kuba umukuru w’igihugu, bukeye, abayoboke ba MDC biroshye mu mihanda bajya mu myigaragambyo yo gushyigikira iby’abayobozi b’ishyaka ryabo, banamagana itorwa rya Mnangagwa. Abapolisi babarashemo, abaturage batandatu barapfa.

Tendai Biti yabaye minisitiri w’imali y’igihugu kuva mu 2009 kugera mu 2013 muri guverinoma y’ubumwe ya Perezida Robert Mugabe wa ZANU-PF na minisitiri w’intebe nyakwigendera Morgan Tsvangirai wa MDC.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG