Uko wahagera

FARDC "Yirukanye Abarwanyi ba FNL Barwanya Reta y'Uburundi"


Bamwe mu Basirikare ba Kongo
Bamwe mu Basirikare ba Kongo

Igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi gikorera muri segiteri operationel sokola 2 Sud Kivu gitangaza ko cyirukanye inyeshyamba z’Abarundi za FNL aho zari zisanzwe zifite ibirindiro muri Teritware ya Mwenga.

Ibi, ico gisirikare kibitangaje inyuma y'amezi hafi abiri kivuze ko gitanguje urugamba rwo kurwanya imitwe y’inyeshyamba z’Abakongomani , n’iz’abanyamahanga zikorerera muri Teritware ya Mwenga mu ishyamba y’Itombwe no muri Fizi ndetse no mu Misozi miremire ya Uvira.

Umuvuzigizi w’igisirikare muri aka akarere Kapiteni Dieudonne Kaseleka avuga ko kuva aho igisirikare cya FARDC gitangiye kurwanya izo nyeshyamba tariki ya 04/09/2020 cyishe abarwanyi 27 na cyo gitakaza abasirikare batatu ndetse gikomerekesha abandi bane.

Mu itangazo igisirikare cya FARDC casohoye ku wa mbere Ijwi ry’Amerika rifitiye kopi, kivuga ko muri urwo rugakamba rwo ku rwanya imitwe yitwaje ibirwanisho y’Abanyamanga irimwo FNL ya Nzabampema, Red Tabara na CNRD ndetse n’iyabakongomani, igisirikare cya Kongo cyigaruriye bimwe mu birindiro iyo mitwe yari isanzwe ikoreraramo nka Kivuzampegere, Finda ho muri gurupement ya Kigoma ahari hazanzwe hakorera Red Tabara .

Muri iri tangazo kandi igisirikare cya Kongo cyemeza ko cyigaruriye ibirindiro bya FNL byari Namaramara, nabombi na Nandjala ho muri Segiteri y’Itombwe, gurupment ya Bsimukinji Primier. Ubuyobozi bw’igisirikare cya FARDC bukomeza kwemeza ko bwirukanye inyeshyamba z’Abanyarwanda za CNRD na Mai Mai Kijangala mu kibaya cya Rusizi ahitwa Kahungwe , kanga na Rugezi.

Twagerageje kuvugisha umuyobozi wa FNL General Aloys Nzabampema bivugwa ko yahunze yerekeza mu ishyamba Nyabulunda na Kashongo, ariko Telefone ye ngendanwa ntiyanyuramo. Ariko tuvugishije bamwe mu barwanyi ba Red Tabara bemeza ko igisirikare cya Fardc cyageze mu birindiro byabo byari Kivuzampegere Red tabara ihunga batarwanye kuko ari nta gahunda ifite yo kurwana n’igisirikare cya Kongo .

Iki gisirikare cya Kongo gitangaje ko cyigaruriye ibyo birindiro mugihe mu misozi miremire ya Minembwe kuva ejo ku cyumweru ahitwa za Bigaragara, Byalele na Rugezi hari intambara hagati ya Mai Mai Biloze Bishambuke na Twirwaheho

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG