Uko wahagera

Aljeriya: Naho Prezida Yemeye Kuzegura Imyigaragambyo Irakomeje


Abigaragamvya i Alger, muri Algeria, kuwa kabiri, itariki 02/04/2019.
Abigaragamvya i Alger, muri Algeria, kuwa kabiri, itariki 02/04/2019.

Abigaragambya mu murwa mukuru wa Aljeriya ntibakozwa amagambo ya Prezida Abdelaziz Bouteflika w’icyo gihugu wemeye ko azarekura ubutegetsi ku genekerezo rya 28 z’uku kwezi. Barahiye gukomeza imyigaragambyo bavuga ko ibyo yavuze atacyo bihindura ku myigaragambyo imusaba kwegura.

Ejo ku wa mbere igitutu amaze igihe yotswa n’abigaragambya cyagamburuje Prezida Bouteflika yemera kuva ku butegetsi mbere y’uko manda ye irangira mu mpera z’uku kwezi. Ariko abaturage barasaba ko yegura vuba nonaha kandi ntibemera igitekerezo cy’uko yasiga ku butegetsi undi muntu yihitiyemo. Baravuga ko babibona nk’uburyo bwo gukomeza ubutegetsi buriho.

Abakora imyigaragambyo biganjemo urubyiriko n’abanyamategeko babona icyo bita agatsiko k’abari ku butegetsi nk’abatitaye ku bitekerezo by’abaturage. Banababona nk’abadafite ububasha bwo kuzahura ubukungu bw’igihugu bwamunzwe n’icyenewabo.

Muri iyo myigaragambyo baratera hejuru bagira bati: “Turashaka ihinduka ry’ubutegetsi; ntidushaka Bouteflika cyangwa Said umuvandimwe we”.

Itangazamakuru rya leta ku munsi w’ejo ryari ryavuze ko mbere y’uko yegura, Prezida Bouteflika ufite imyaka 82 y’amavuko azafata icyemezo cy’ingenzi kigamije ko inzego z’igihugu zikomeza imirimo. Gusa iryo tangazo nta byinshi ryavuze.

Ukurikije Itegeko Nshinga rya Aljeriya, Abdelkader Bensalah ukuriye umutwe wa Sena niwe wagombye gusimbura Prerezida mu gihe cy’iminsi 90 kugeza igihe amatora azabera.

Kuva mu 2013 agize ikibazo cy’indwara ifata mu bwonko Bouteflika ntakunze kugaragara mu ruhame. Mbere yabanje guhosha imvururu zatutumbaga ubwo yavugaga ko ataziyamamariza manda ya gatanu ariko ntiyavuga igihe azavira ku butegetsi.

Ibi byatumye habaho inkubiri y’imyigaragambyo igamije kurwanya ruswa, icyenewabo, gucunga nabi ibya rubanda no kwikubira ubutegetsi kw’abantu be ba hafi. Inkubiri y’imyigaragambyo muri icyo gihugu irakomeje.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG