Jean Tirole yakoze ni we mufrasna wa kabiri utsindiye igihembo Nobel uyu mwaka, kandi ni umwe mu mpuguke mu by’ubukungu abandi bemera cyane.
Urukiko rukuru rwo mu Rwanda rwasanze icyaha cya jenoside ubushinjacyaha bwashinjaga Anasitazi Nzirasanaho kitamuhama. Rwahise rumugira umwere.
Centrafrika ifite ibibazo bikomeye ku buryo ishobora gucikamo ibice bibiri cyangwa se bitatu, niba nta gikozwe ku buryo bufatika
Kayumba Nyamwasa ntateganya kujuririra icyemezo cy'urukiko rwo muri Afurika y'Epfo rwagize abere abantu babiri, naho bane bahamwa n'icyaha cyo kwica Nyamwasa.
Inama yahuje abayobozi b'Amerika n'ab'Afurika irangiye, Perezida w’u Burundi Pierre Nkurunziza yakiriye, aho yari acumbitse I Washington DC, umunyamakuru w’Ijwi ry’Amerika Etienne Karekezi, bagirana ikiganiro kihariye.
Abategetsi ba Leta zunze ubumwe z'Amerika bavuga ko inama ya hano I Washington ari uburyo bwo kuganira kw’iterambere ry’ejo hazaza h’Afurika, n’uko Amerika yarushaho kuba umufatanyabikorwa.
Icyiciro cya mbere cy'abarwanyi b'umutwe wa FDLR cyashyiz eintwaro hasi mu karere ka Walekale mu burasirazuba bwa Kongo.
Uburusiya bugurisha hafi 30 kw’ijana by’umwuka ukenerwa ku Burayi bw’uburengerazuba, kandi kimwe cya kabiri cy’uwo mwuka kinyura muri Ukraine.
Riek Machar, yageze mu murwa mukuru Addi-Abeba mu masaha akuze ya taliki ya 8 y'ukwa gatanu mu 2014. Byitezwe ko perezida Kiir nawe ahagera ku munsi ukurikira kugirango batangire ibiganiro imbonankubone
Bwana Putin yatangaje ko ingabo z’Uburusiya zari zikambutse ku mupaka na Ukraine zavuye mu birindiro byazo byari byegereye umupaka wa Ukraine zisubira inyuma.
ONU ivuga ko umubare w’abantu bakoresha telefoni zigendenwa wo uzaba wariyongereye birengeje, ugeze hafi miliyari indwi mu mpera z’uyu mwaka wa 2014.
Sekreteri wa leta w’Amerika John Kerry avuga ko Amerika yafatiye ibihano byo mu rwego rw’imari uwitwa Marial Chanuong, umuyobozi wa gisilikari w’ingabo za guverinoma, ndetse na Peter Gadet, umuyobozi wa gisilikari w’uwahoze ari visi-perezida Riek Machar.
Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ABC, perezida Barack Obama yavuze ko ishimutwa ry’abo bakobwa rishobora kuba ikintu cyahagurutsa isi yose mu kurwanya umutwe wa Boko Haram.
Itangazo polisi y’u Rwanda yashyize ahagaragara rivuga ko akurikiranweho ibyaha byo gufatanya n’imitwe irwanya ubutegetsi bw'u Rwanda irimo RNC na FDLR hagamijwe guhungabanya umutekano w’igihugu.
Ese abarokoye abandi babanye bate n'abo barokoye muri iyi myaka 20 ishize? Indi ntera y'iki kibazo yagira iti: Ee abarokoye abandi babanye bate n'abashakaga kwica inzirakarengane?
Kugeza kuri iyi taliki, abo baturage ba Nyagatare ntibarongera gutuzwa ku buryo buhamye.
Nk'ingoro y'umwami w'u Rwanda, ikinyarwanda, nk'ururimi, ni indangamunyarwanda.
Voma ibindi