Uko wahagera

Sudani y'Epfo: Imbonankubone Salva Kiir na Riek Machar


Riek Machar ari kumwe na Komiseri w'uburenganzira bwa muntu wa ONU Navi Pillay
Riek Machar ari kumwe na Komiseri w'uburenganzira bwa muntu wa ONU Navi Pillay
Umuyobozi w’abarwanya ubutegetsi muri Sudani y’Epfo, Riek Machar, yageze muri Ethiopia, mu biganiro bya mbere by’imbona-nkubone, azagira na prezida Salva Kiir.

Bwana Machar, yageze mu murwa mukuru Addi-Abeba mu masaha akuze ya taliki ya 8 y'ukwezi kwa gatanu mu 2014. Byitezwe ko perezida Kiir nawe ahagera ku munsi ukurikira taliki ya 9 y'ukwa gatanu mu 2014, kugirango batangire ibiganiro bihujwe n’itsinda ry’ibihugu byo muri Afrika y’uburasirazuba, rizwi ku izina rya IGAD. Ibiganiro hagati y’intumwa za guverinoma n’iz’inyeshyamba za Machar byakomeje kudindira mu mezi menshi ashize ntacyo bigeraho.

Perezida Salva Kiir yemeye kujya muri ibyo biganiro nyuma y’inama yagiranye na sekreteri wa leta w’Amerika John Kerry. Nyuma gato y’urwo ruzinduko rwa bwana Kerry, Amerika yatangaje ibihano byayo bya mbere byerekeye intambara ibera muri Sudani y’Epfo.

Ibyo bihano byibasiye umuyobozi wa gisilikari ku ruhande rwa guverinoma, n’uyoboye ingabo ku ruhande rwa Riek Machar. Bombi bavugwaho kugira uruhare mu rugomo rwahitanye abantu ibihumbi kuva mu kwezi kwa 12, rukaba, rwarakuye abandi barenga miliyoni mu byabo.
XS
SM
MD
LG