Uko wahagera

Perezida Obama Arakira Abayobozi b'Afurika Barenga 50


Perezida Barack Obama
Perezida Barack Obama

Perezida wa Leta zunze ubumwe z'Amerika Barack Obama arakira abayobozi b'ibihugu by'Afurika barenga 50 guhera taliki ya kane y'ukwa munani 2014. Ni mu nama ibera hano i Washington DC ihuza abayobozi ba Leta zunze ubumwe z’Amerika n’ab’Afurika.

Cyokora, perezida Barack Obama ntiyatumiye abayobozi ba Eritrea, Zimbabwe, Sudani na Republika ya Centrafrica. Impamvu Obama atatumiye abo bayobozi ni uko batubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Insanganyamatsiko y’iyo nama ni Gushora imari mu banyafurika b’ejo hazaza. Inama y’I Washington kandi izahuza abayobozi b’amasosiyete y’Afrika n’Amerika bagera kuri 200. Abo bazasuzuma ukuntu bakongera ubuhahirane n’ishoramari, ndetse no gushimangira umubano mu by’imari.

Gusa, abahagarariye imiryango itagengwa na leta ntibishimiye ko batatumiwe, n’ubwo hari ibiganiro bizaba bizasuzuma uruhare rw’iyo miryango mw’iterambere ry’ibihugu.

Mu iyi nama y’I Washington DC, ntaho biteganijwe ko Perezida azabonana n’umukuru w’igihugu runaka imbona nkubone. Abategetsi basobanura ko, taliki ya gatandatu y'ukwa munani, Perezida Obama azamara umunsi wose mu nama n’abayobozi b’Afurika.

please wait

No media source currently available

0:00 0:30:19 0:00
Ibishamikiyeho

XS
SM
MD
LG