Uko wahagera

Ukraine: Putin Yasabye Abitandukanije Gusubika Kamarampaka


Abasilikari ba Ukraine baryamiye amajanja mu mujyi wa Mariupol mu burasirazuba bw'igihugu.
Abasilikari ba Ukraine baryamiye amajanja mu mujyi wa Mariupol mu burasirazuba bw'igihugu.
Perezida Vladimir Putin yahamagariye abashyigikiye Uburusiya bitandukanije mu burasirazuba bwa Ukraine gusubika kamarampaka yo kwitandukanya na Ukraine ryari riteganijwe taliki ya 11 y’ukwa gatanu mu 2014.

Avugira muri perezidensi ye I Moscou taliki ya 7 y’ukwa gatanu mu 2014, bwana Putin yatangaje ku mugaragaro ko itora rya perezida riteganijwe taliki ya 25 y’ukwezi kwa gatanu riri mu cyerekezo cy’ukuri. Putin yavuze ayo magambo, yatunguranye, mu nama yagiranye n’umuyobozi w’umuryango w’umutekano n’ubufatanye mu Burayi wari mu ruzinduko I Moscou.

Umuyobozi w’abashaka kwitanduknya mu burasirazuba bwa Ukraine, Denis Pushilin, yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko abayoboke be basuzuma icyifuzo cya Putin iminsi itatu mbere y’iryo tora. Bwana Putin kandi yatangaje ko ingabo z’Uburusiya zari zikambutse ku mupaka na Ukraine zavuye mu birindiro byazo byari byegereye umupaka wa Ukraine zisubira inyuma.

Cyokora, perezidensi y’Amerika, Pentagone ndetse na OTAN bavuga ko nta bimenyetso bigaragaza ko izo ngabo z’Uburusiya zasubiye inyuma koko, nk’uko Moscou ibivuga.
XS
SM
MD
LG