Uko wahagera

Boko Haram Ishobora Gushinjwa Ibyaha Byibasiye Inyokomuntu


Abantu bigaragambya imbere y'Ambassade ya Nijeriya hano i Washington, DC basaba ko abakobwa 276 bashimuswe na Boko Haram babohozwa (taliki ya 6 y'ukwa gatanu 2014)
Abantu bigaragambya imbere y'Ambassade ya Nijeriya hano i Washington, DC basaba ko abakobwa 276 bashimuswe na Boko Haram babohozwa (taliki ya 6 y'ukwa gatanu 2014)
Abatuye mu majyaruguru ya Nijeriya bavuga ko abarwanyi ba Boko Haram bashimuse abandi bakobwa umunani.

Abaturage b’ahitwa Warabe bavuze ko abagabo bafite imbunda biraye mu mudugudu wabo ku cyumweru, bashimuta abo bakobwa. Bavuze ko abo bagabo bibye ibiribwa n’amatungo.
Boko Haram yigambye ko ari yo yashimuse abakobwa b’abanyeshuri barenga 300 mu kwezi gushize, ibakuye mu mujyi witwa Chibok. Bamwe babashije gucika, ariko 276 muri bo bakomeje kuzimira.

Perezida w’Amerika Barack Obama avuga ko Leta zunze ubumwe z’Amerika yohereje muri Nijeriya impuguke mu by’ubutasi n’izo kwita ku mutekano. Mu kiganiro yagiranye na televiziyo ABC, perezida Obama yavuze ko ishimutwa ry’abo bakobwa rishobora kuba ikintu cyahagurutsa isi yose mu kurwanya umutwe wa Boko Haram.

Sekreteri w’ububanyi n’amahanga w’Ubwongereza William Hague yavuze ko guverinoma ye izatera inkunga Nijeriya. Umuvugizi wa Navi Pillay, umuyobozi wa komisiyo ya ONU ishinzwe uburenganzira bwa muntu, yavuze ko abashimuse abo bakobwa bashobora gushinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu nibagurisha abo bakobwa nk'uko babyigambye.

Perezida wa Nijeriya Gooluck Jonathan ku cyumweru yavuze ko yategetse abayobozi bakuru b'inzego z'umutekano gukora ibishoboka byose bakabohoza abo bakobwa. Nyamara, bamwe mu banyanijeriya bashinja Perezida Jonathan kudakora ibishoboka ngo abo bakobwa baboneke.
XS
SM
MD
LG