WASHINGTON, DC —
Leta zunze ubumwe z’Amerika yatangaje ibihano bya mbere byafatiwe Sudani y’Epfo. Muri icyo gihugu, imirwano hagati y’ingabo za guverinoma n’abayirwanya imaze guhitana abantu bagera mu bihumbi kuva mu kwezi kwa cumi n’abiri umwaka ushize.
Sekreteri wa leta w’Amerika John Kerry avuga ko Amerika yafatiye ibihano byo mu rwego rw’imari uwitwa Marial Chanuong, umuyobozi wa gisilikari w’ingabo za guverinoma, ndetse na Peter Gadet, umuyobozi wa gisilikari w’inyeshyamba zirwanirira uwahoze ari visi-perezida wa Sudani y'Epfo Riek Machar.
Ari kumwe na Catherine Ashton, ushizwe ububanyi n’amahanga mu muryango w’ubumwe bw’Uburayi, bwana Kerry yasobanuye ko abo bagabo bombi ari bashinjwa ubwicanyi ndenga kamere bwakorewe abasivili. Ibihano bizafatira imitungo abo bagabo bashobora kuba bafite muri Amerika. Ikindi abanyamerika n’amasosiyete yo muri Amerika babujijwe gukorana n’abo bagabo mu bucuruzi bwabo.
John Kerry yasuye Sudani y’Epfo mu cyumweru gishize, abonana na perezida Salvi Kiir, wemeye kwitabira ibiganiro by’amahoro n’uwo bahanganye Riek Machar muri Ethiopia.