Uko wahagera

Uburusiya Bwategetse Ukraine Kwishyura Mbere Umwuka


Uburusiya bwategetse ko Ukraine yajya yishyura mbere amafranga ya “GAS”, umwuka wose, uzaba uturutse mu Burusiya.

Ministeri y’ingufu y’Uburusiya yavuze ko, taliki ya 8 y'ukwezi kwa gatanu mu 2014 , Ukraine yarengeje igihe ntarengwa cyo kwishyura ideni ringana na miliyari eshatu n’igice z’amadolari.Bityo, Uburusiya buvuga ko guhera taliki ya mbere y’ukwezi kwa gatandatu, umwuka wose uzajya woherezwa, ari uko amafaranga amaze kwishyurwa.

Ntibirasobanuka ingaruka iryo tegeko ryo kwishyura mbere rizagira ku muryango w’Ubumwe bw’Uburayi. Uburusiya bugurisha hafi 30 kw’ijana by’umwuka ukenerwa ku Burayi bw’uburengerazuba, kandi kimwe cya kabiri cy’uwo mwuka kinyura muri Ukraine.

Mu yandi makuru muri Ukraine, abashyigikiye Uburusiya bashaka kwitandukanya mu ntara zo mu burasirazuba, za Donetsk na Luhansk, bavuze ko bazakoresha itora rya kamarampaka taliki ya 11 y'ukwa gatanu mu 2014.

Iryo tora rigamije gutangaza ubwigenge bw’izo ntara, zikava kuri Ukraine. Icyo cyemezo bagifashe barenze ku byo bari basabwe na perezida w’Uburusiya Vladimir Putin, wari wabahamagariye gusubika iryo tora.
XS
SM
MD
LG