Uko wahagera

U Rwanda Rwemeye ko ari Rwo Rwishuye Indege Yazanye Rusesabagina


Umushikiranganji w'Ubutungane mu Rwanda, Busingye Johnston
Umushikiranganji w'Ubutungane mu Rwanda, Busingye Johnston

Leta y’u Rwanda yemeye ko ari yo yishyuye indege yagejeje Paul Rusesabagina i Kigali imuvanye i Dubai ubwo yatabwaga muri yombi. Ibyo bikubiye mu kiganiro Bwana Johnston Busingye, Minisitiri w’ubutabera akaba icya rimwe n’intumwa nkuru ya leta y’u Rwanda yagiranye n’umunyamakuru wa Televiziyo mpuzamahanga ya Aljazeera.

Muri iki kiganiro cyihariye n’umunyamakuru Marc Lamont Hill, kigera hafi ku gice cy’isaha, Minisitiri Busingye yanemeye ko abategetsi ba gereza bafite uburenganzira bwo kugenzura ibyo Bwana Rusesabagina utavuga rumwe n’ubutegetsi aganira n’abamwunganira.

Leta y’u Rwanda yareze Rusesabagina ibyaha “bifitanye isano n’iterabwoba”. Ni urubanza rwahagurukije imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu, abadepite mu nteko nshingamategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, ndetse n’abagize Kongere y’Amerika bavuga ko uburyo yagejejwe mu Rwanda budakurikije amategeko mpuzamahanga.

Mu mpera z’ukwezi kwa munani kwa 2020, Bwana Rusesabagina ufite ubwenegihugu bw’Ububiligi akanaba umuturage wemewe w’Amerika, yaburiye mu mujyi wa Dubai muri Emirats ziyunze z’Abarabu, nyuma y’iminsi mike, mu buryo butunguranye, aza kwerekwa abanyamakuru mu murwa mukuru Kigali.

Icyo gihe urwego rushinzwe ubugenzacyaha mu Rwanda rwatangaje ko yafashwe ku bufatanye bw’ibihugu rwirinze gutangaza. Nyuma y’aho mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida Kagame yumvikanye avuga ko Rusesabagina ari we ubwe wizanye mu Rwanda. Ko “yahamagaye inimero itari yo akisanga i Kigali yibwiraga ko agiye i Burundi.” Icyakora Rusesabagina we mu iburana, akomeza kumvikana avuga ko yashimuswe.

Mu kiganiro byumvikana ko cyakozwe mu bihe bibiri bitandukanye hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga abaganira mu buryo bw’amajwi n’amashusho batari ahantu hamwe, umunyamakuru Lamont Hill agaragara ahata ibibazo Bwana Johnston Busingye ku birebana n’uko Rusesabagina yagejejwe i Kigali, ndetse akanamubaza niba ibyakozwe bikurikije amategeko.

Mu gisa nk’agace ka mbere k’ikiganiro, hari nk’aho amubaza ati: "Bwana Rusesabagina aho yaherukaga kuvuganira n’umuryango we ari i Dubai, akiri ku kibuga cy’indege, yari azi ko agiye i Burundi kuganira n’abapasiteri, nyamara nk’uko abivuga, indege iguye yisanga aho ari atari i Burundi, ahubwo ari mu Rwanda, igihugu yahunze! Urashaka kuvuga ko leta nta ruhare yagize mu kumushuka imwinjiza mu Rwanda?”

Minisitiri Busingye mu gusubiza ati: "Yego, ni byo yari azi ko agiye mu Burundi, ariko kandi u Rwanda igihugu yahunze cyaramushakishaga kubera ibyaha akekwa ko yaba yarakoze. Kuba rero byashoboka ko inshuti ye imuzana ikamugeza i Kigali, ibyo birorohereza akazi inzego z’ubugenzacyaha n’ubushinjacyaha, kandi ndatekereza ari na byo byabaye.”

Lamont Hill akongera kumubaza ati:”Ariko se kugira ngo bisobanuke neza wambwira Yego canke Oya, leta yaba hari uruhare yagize mu kumugeza mu Rwanda?” Ministri Busingye ati:” Leta yagize uruhare mu kugenza ibyaha byakorewe mu majyepfo ashyira uburengerazuba bw’u Rwanda, ibitero by’iterabwoba…” umunyamakuru akamucamo ati:”ibyo ndabyumva nyakubahwa, ariko ikibazo cyanjye ni “leta yaba yaragize uruhare mu kumushuka ngo aze mu Rwanda, kuko nyine yari azi ko agiye mu Burundi, leta yaba yaragize uruhare muri iyo nzira yo kuva ku kibuga cy’indege kurinda agera mu Rwanda?”

Minisitiri Busingye ati:”leta yafashe umuntu wakekwagaho kuba umufatanyacyaha we, uwo muntu yari inshuti ye ya hafi, ni we rero wagize ubushake bwo kumuzana.” Lamont ati: ”Niba se yari yiteze ko hari ikiri bube nyamara hakaba ikinyuranye nacyo, aha ndavuga niba yari agiye i Burundi, agashukwa akajyanwa mu Rwanda kugira ngo atabwe muri yombi, ibyo ubibona nk’ibyaba byubahirije amategeko mpuzamahanga?”

Ministri Busingye ati:”Byubahirije amategeko mpuzamahanga, na mbere byagiye bikorwa, ndatekereza Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zarabikoze inshuro nyinshi. Ndatekereza ubwo ari uburyo ushobora gufatamo umuntu ku bushake bwe, upfa kuba gusa utamuvanye ahantu ku gahato.”

Icyo gisa nk’agace ka mbere k’ikiganiro gisoza Minisitiri Busingye ashimangira ko uburenganzira bwa Bwana Rusesabagina bwo kugirana ibiganiro mu ibanga n’abamwunganira bwubahirizwa. Akizeza ko nta kibazo gihari cyerekeranye no kuba yabona ubutabera bunyuze mu mucyo. Ahakana kandi ko nta na rimwe leta yigeze ifatira inyandiko ze cyangwa se ngo ibangamire uburyo bwe bwo kuganira n’abamwunganira.

Umunyamakuru Lamont Hill mu kiganiro UpFront, avugamo ko, itsinda rishinzwe kugira inama Minisitiri Busingye uko asubiza abanyamakuru ku bijyanye n’ikibazo cya Rusesabagina ryibeshye rikamwoherereza videwo y’isaha n’igice, aho abo bajya inama ku buryo agomba gusubiza. Ibyatumye umunyamakuru yongera kandi guhamagara Minisitiri Johnston Busingye.

Nyuma yo kwerekwa agace k’iyo videwo, Bwana Busingye ni bwo yemereye umunyamakuru Marc Lamont Hill ko leta y’u Rwanda ari yo yishyuye indege yavanye Rusesabagina i Dubai ikamugeza i Kigali. Muri aka gace kandi anemera ko hari inyandiko za Bwana Rusesabagina ubuyobozi bwa gereza bwagiye bufatira mu kuzigenzura ariko nyuma akazisubizwa.

Umunyamakuru Lamont Hill atangira aka gace abanza kwereka Minisitiri Busingye videwo imugaragaza yemerera abajyanama be ko ubuyobozi bwa gereza bugenzura buri kimwe harimo n’inyandiko z’iburana z’abafungwa. By’umwihariko kuri Bwana Rusesabagina, agaragara yemeza ko mu nyandiko za Rusesabagina zafashwe harimo n’iyo umwe mu bana be yamwoherereje ipanga uburyo bwo kumutorokesha, ariko ko byose yaje kubisubizwa.

Nyuma y’iyo videwo umunyamakuru Lamont Hill akamubaza ati:”ni gute urubanza rwaburanishwa mu mucyo mu gihe leta yanyu isoma inyandiko zirimo n’izikubiyemo uburyo bw’imyiregurire ya Rusesabagina?” Minisitiri Busingye mu gusubiza avuga ko urwego rushinzwe imfungwa n’abagororwa ari urwego rwigenga akaba ari rwo rushinzwe imicungire y’amagereza. Rukaba kandi runashinzwe umutekano n’ituze by’abagororwa n’ababasura n’undi uwo ari we wese wahaza harimo n’abanyamategeko bunganira abafungwa.

Akemeza ko urwo rwego rudategetswe guha izindi nzego ibyo rwabonye mu magenzura rukora, keretse gusa habaye harimo ibishobora gukurikiranwa nk’ibyaha, ibisaba gukurikiranwa n’abaganga cyangwa se ahandi. Umunyamakuru akongera kumubaza ati:”Nyakubahwa amagereza ari mu nshingano zanyu, niko biri?” Minisitiri Busingye ati:”Nibyo, Minisiteri y’Ubutabera ni yo ireberera urwego rw’amagereza.” Umunyamakuru ati:”Bivuze ko amakuru yose amagereza abona muri izo nyandiko bayakumenyesha?” Minisitiri Busingye ati:”Oya, bakora akazi kabo ku birebana n’umutekano n’ituze mu magereza, aho ni ho bigarukira. Ntabwo baha amakuru y’ibyo babonye izindi nzego keretse gusa habaye hari amakuru asaba uruhare rw’izindi nzego, nk’uko nabivuze, ayo ashobora kuba yerekeranye n’ibyaha, ayerekeranye n’ubuvuzi, n’ibindi, ariko itegeko ntiribaha ububasha bwo kuvuga buri kimwe babonye keretse gusa ibiri muri izo nzego.”

Umunyamakuru amubajije impamvu basanga ari ngombwa kugenzura inyandiko z’urubanza n’ibiganiro bwite by’umufungwa n’abamwunganira, n’aho byaba bihuriye n’umutekano, Minisitiri Busingye asubiza ko atari ngombwa ko biba ibyerekeranye n’umutekano gusa, asa nk’umubaza ati:”none haramutse harimo amayeri yo kumufasha gutoroka?” umunyamakuru akongera gusobanura ko we icyo abaza ari ibyerekeye n’inyandiko zijyanye n’urubanza. Ati:”nko kuri Rusesabagina, ibiganiro bye n’abamwunganira bihuriye he n’ikibazo cy’umutekano?”

Minisitiri Busingye mu gusubiza ati:”navuze ko ukutavogerwa kw’ibiganiro hagati y’umugororwa n’umwunganira kurengerwa n’amategeko. Urwego rw’imfungwa n’abagororwa narwo rushinzwe umutekano n’ituze ry’amagereza mu gihugu hose. Nk’uko nabikubwiye ejo, hari urubanza rurimo kuba, ngomba rero gukomeza kwigengesera ku byo nduvugaho, kuko ntashaka kugaragara nk’ushaka kugira uruhare mu migendekere y’urubanza ririmo kuba.”

Umunyamakuru ati:”Birasa nk’ibintera urujijo uburyo ejo mbabaza mwambwiye ko ubutavogerwa bw’ibiganiro bya Rusesabagina bwubahirijwe, nyamara muri videwo yindi urasobanura neza ko inyandiko ze z’urubanza zasuzumwe. Wasobanura ute iki kinyuranyo kiri hagati y’ibyo wambwiye ejo hashize n’ibyo urimo kumbwira ubu?”

Minisitiri Busingye ati:”Icyo nakubwiye ni uko inyandiko z’urubanza, ibiganiro hagati umufungwa n’umwunganira birengerwa n’amategeko. kandi ndanabisubiramo. Umunyamakuru ati:”ariko wanavuze ko bitigeze bisomwa, uvuga ko ubwo butavogerwa butahungabanyijwe, ndetse ko leta itigeze mu nyandiko ze. Urwego rw’amagereza ruri mu zigize leta, uri umukozi muri leta, leta yafashe izo nyandiko, mwaba mwaribeshye mu mvugo mwabikosora?”

Minisitiri Busingye ati:” Reka nkubwire iki: naranabikubwiye ko urwego rw’amagereza ari urwego rwigenga. Iyo urwita leta rero sinumva aho uba ushaka kuganisha. Ntabwo ari byo kuvuga ko ibyo babonye mu magereza….” Umunyamakuru asa nk’umuciyemo ati:”Nyakubahwa, uri umukozi wa leta?” Minisitiri ati:”Yego ndi we.” Umunyamakuru ati:”Kandi baguha raporo, ni wowe ubashinzwe, si ko biri?” Minisitiri ati:”Yego, ariko itegeko ribaha ububasha…” umunyamakuru ati:”uri umukozi wa leta kandi ugenzura urwego rw’amagereza, ariko uravuga ko ntaho ruhuriye na leta, ari urwego rwigenga. Bishoboka bite mu ghe ari wowe batangaho raporo?”

Minisitiri Busingye ati:”icyo navugiye ko rwigenga, ni uko itegeko riruha ububasha bw’ibyo rukora n’ibyo rutagomba gukora, rikagena n’igihe rubikorera. Icyo ni cyo mvuga. Ntabwo bagomba kumenyesha ibyo bakora ku birebana n’umutekano n’ituze, keretse gusa mu gihe bisaba uruhare rw’urundi rwego.”

Muri iki gice cya kabiri cy’ikiganiro, umunyamakuru yerekana agace ka videwo aho Ministri Busingye abaza umwe mu bajyanama be ati:” uratekereza ko nakabaye mvuga, nk’urugero, ko ntazi uwishyuye?” nyuma y’ako gace, umunyamakuru akamubwira ati:”ntuzi uwishyuye indege yatwaye Bwana Rusesabagina mu Rwanda, ariko ikiganiro wagiranye n’abajyanama bawe kiramugaragaza. None mbwira ni nde wabikoze? Mbwira uwo ari we.”

Minisitiri Busingye ati:”Ariko se ejo nigeza nkubwira ko ntazi uwayishyuye?” umunyamakuru ati :”njye ndabaza ni nde wishyuye?” Minisitiri Busingye ati:”ni leta yishyuye.” Umunyamakuru Mont Hill ati:”Leta yishyuye indege yamuzanye, ejo mu kiganiro wambwiye, niba narakumvise neza, ko leta nta ruhare yagize mu kuba yarageze aho.”

Minisitiri Busingye ati:”Yego, nyumva neza, nakubwiye ko hari umuntu wari umaze igihe kinini akorana na Rusesabagina. Yakozweho iperereza n’urwego rwacu rushinzwe kugenza ibyaha, ni we wemeye kumutanga, ikiguzi cyari icyo gufasha uwo muntu mu mugambi wo kumutwara amuzana mu Rwanda. Nta ruhare leta yagize mu kumuzana, icyo yakoze byari ugufasha uwo muntu washakaga kumuzana mu Rwanda.”

Umunyamakuru ati:””Bivuze ngo leta yishyuye umuntu, uwo nawe ushuka Rusesabagina amuzana mu Rwanda?” Minisitiri Busingye ati:”Yego” Umunyamakuru ati:”kandi Rusesabagina ntiyari azi ko azanywe mu Rwanda, yarabeshywe, kandi ukavuga ko leta itigeze itegura icyo gikorwa uretse gusa kwishyura indege yahamugejeje.” Minisitiri Busingye ati:”yazanywe mu Rwanda n’umuntu wamushutse, wari uzi neza ibyarimo biba, byumvikana ko iyo ataza aha yari mu nzira ajya mu Burundi, ariko yazanywe mu Rwanda n’uwo muntu.”

Umunyamakuru ati:”Mu ndege yishyuwe na leta. Leta yishyuye indege itwaye umuntu mu gihugu atabizi, atabishaka, atari umwenegihugu wacyo ku mpamvu zo kugira ngo aburanishwe, ntabwo ubona ko ibyo byagaragara nk’iyoherezwa rinyuranyije n’amategeko?”

Minisitiri Busingye ati:” icya mbere nakubwira ko ntashaka kwinjira cyane muri iki kibazo kuko ibyo birareba urukiko nk’uko nabikubwiye ejo, ndagerageza kwitondera ibyo mvuga nk’intumwa nkuru ya leta kubera ko bishobora kumvikana nk’aho byagira uruhare mu migendekere y’urubanza, ariko reka nkubwire ko mu mategeko mpuzamahanga mpanabyaha, gushuka abantu bakajya ahantu bashobora kugezwa mu butabera byagiye bibaho n’ahandi henshi.”

Umunyamakuru ati:”Ariko se bikurikije amategeko?” Minisitiri Busingye ati:”Yego, birayakurikije.” Umunyamakuru:”Aha rero urasobanura ko bitanyuranya n’amahame mpuzamahanga arengera abantu mu kubarinda kurigiswa, ukavuga ko bitanyuranya n’amahame arwanya iyicarubozo,…muri make ukavuga ko nta tegeko mpuzamahanga ryirengagijwe mu kuvana Rusesabagina i Dubai ajyanwa mu Rwanda. Ni aho muhagaze?” Minisitiri Busingye aha asubiza ko adashaka gufata umwanzuro muri uwo mujyo kuko atifuza kubonwa nk’uwivanga mu miburanishirize y’urubanza.

Nyuma y’aho iki kiganiro gitambukiye, Minisitiri y’Ubutabera mu Rwanda yasohoye itangazo yise “Gutanga umucyo ku kiganiro na Aljazeera.” Muri iryo tangazo, iyo minisitiri we muri icyo kiganiro, ku ruhande rumwe bishingiye ku majwi yo mu ibanga adasobanuye umurongo wa leta .Rikavuga ko aho leta ihagaze ari uko itabwa muri yombi rya Bwana Rusesabagina ryakurikije amategeko, kandi nta na hamwe uburenganzira bwe bwigeze buhungabanywa.

U Rwanda Rwemeye ko ari Rwo Rwishuye Indege Yazanye Rusesabagina
please wait

No media source currently available

0:00 0:07:28 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG