Uko wahagera

Paul Rusesabagina Yabwiye Urukiko Ko Yashimuswe


Paul Rusesabagina mu myambaro y'imfungwa
Paul Rusesabagina mu myambaro y'imfungwa

Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi mu Rwanda  Paul  Rusesabagina   yabwiye  urukiko  rwisumbuye  rwa Nyarugenge  gusesa  icyemezo  kimugumisha  muri  gereza  mu gihe  ategereje  ko  urubanza  rwe  rutangira  kuburanishwa  mu mizi.

Rusesabagina avuga ko yagejejwe mu Rwanda ashimuswe akamara iminsi 4 yaraburiwe irengero. Avuga ko umucamanza wa mbere yirengagije uburyo bunyuranye n’amategeko yafunzwemo agafata icyemezo cyongera igihe cyo kumufunga by’agateganyo , bityo agasaba ko afungurwa by’agateganyo. Ubushinjacyaha bwo ariko buvuga ko Rusesabagina yafatiwe ku butaka bw’u Rwanda kandi ko yahageze ku bushake bwe .

Mu rukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge, Rusesabagina ari muri gereza ya Mageragere, umwunganizi we Gatera Gashabana ari mu rukiko ni bo bahawe ijambo mbere ngo basobanure impamvu y’ubujurire bwe. Rusesabagina yahise asaba umwunganizi we Gashabana ngo abisobanurire urukiko.

Gashabana yavuze ko basanze umucamanza wa mbere atarubahirije itegeko rigena inshingano ze, Gashabana yavuze ko mu gihe cy’iperereza, basanze uburenganzira bwa Rusesabagina butarubahirijwe mu gihe cy’ifatwa n’ifungwa. Uyu munyamategeko yasobanuye uburyo umuntu ukekwaho ibyaha atumizwa burimo guhabwa urwandiko rumuhamagaza cyangwa rutegeka ko azanwa ku gahato. Yumvikanisha ko umukiliya we ubu buryo bwose bwirengagijwe ahubwo ko yakorewe icyo yise “ishimutwa” bityo ko asanga uwo yunganira afunzwe mu buryo bunyuranye n’amategeko.

Bwana Gashabana yabwiye urukiko ko umukiliya we yagejejwe mu Rwanda ku ngufu ashimuswe ndetse akamara iminsi ine afungiye ahatazwi, nta muntu n’umwe uzi amakuru ye. Yanasobanuriye urukiko ko ubushinjacyaha butabashije kugaragaza aho Rusesabagina yari ari muri ayo matariki yo kuva kuri 27 kugeza kuri 31 z’ukwezi kwa munani ubwo yerekwaga abanyamakuru. Ikindi ngo ntiyigeze amenyeshwa icyo yafatiwe, n’uburenganzira bwe bwo kunganirwa n’ubwunganizi yihiteyemo ntibwubahirizwa.

Anenga imyitwarire y'abakozi b’ubugenzacyaha ndetse n’ubushinjacyaha, umunyamategeko Gashabana yabwiye urukiko ko bashakishije ibimenyetso bishinja gusa kandi bafite n’inshingano zo gushaka ibyashinjura ukurikiranyweho icyaha . Bwana Gashabana yanongeyeho ko Rusesabagina asanganywe uburwayi bukomeye bwatumaga akurikiranwa bihoraho n’abaganga ariko ibi bikaba byaratangiye kumugora kuva aho afungiwe atabasha kubona abaganga yihitiyemo.

Yanongeyeho ko muri ibi bihe bya Covid-19, ubuzima bwo muri gereza bugoranye, bityo ko urukiko rwafate icyemezo cyo kurekura uwo yunganira ku nyungu zo kubungabunga ubuzima bwe. Bwana Gashabana yasabye urukiko gushingira kuri ayo makosa yakozwe n’ubushinajcyaha akarekura uwo yunganira,

Yavuze ko ubwo aheruka kubonana nawe, yabonaga atameze neza, ku buryo Rusesabagina akwiye kurekurwa agakurikiranwa ari hanze, cyane ko no muri gereza harimo ikibazo cya Covid-19, kinatuma badashobora gusurwa.

Rusesabagina ahawe umwanya ngo agire icyo yongera ku rubanza rwe, na we yashimangiye ko yashimuswe akagezwa mu Rwanda ahambiye amaguru n’amaboko . Gusa ntiyavuze igihugu yafatiwemo ndetse n’uburyo bwakoreshejwe ngo agezwe I Kigali.

Yongeye kumvikanisha ko atari umunyarwanda. Yasobanuye ko ubwo yavaga mu Rwanda, yatanze ibyangombwa byose by’ubunyarwanda, aba umuntu utagira ubwenegihugu, nyuma aza kwakirwa n’Ububiligi bwamuhaye ubwenegihugu 1999. Yavuze ko ahubwo ari mu Rwanda mu buryo bunyuranyije n’amategeko kuko we ari Umubiligi, ko yazanywe mu Rwanda ashimuswe kuko atigeze ahabwa urwandiko rumuhamagara mu Rwanda.

Ubushinjacyaha buhawe umwanya ngo buvuge kubyavuzwe na Rusesabagina n’umwunganizi we, bwashimangiye ko nta shimutwa ryakorewe Rusesabagina ko yizanye mu Rwanda. Agafungirwa ahantu hazwi kuri station ya polisi ya Remera.

Ubushinjacyaha bwavuze ko ibyo umwunganizi wa Rusesabagina avuga ko yaje mu Rwanda tariki ya 27 z’ukwezi kwa munani atari byo, ko ahubwo yaje tariki ya 28 agaahita afungirwa muri kasho ya polisi ya Remera.

Ku bijyanye n’ uko asabirwa gufungurwa ku mpamvu z’uburwayi, umushinjacyaha yavuze ko nta shingiro iyo mpamvu ifite, ndetse ko ikibazo cy’uburwayi bwa Rusesabagina cyafashweho icyemezo mu rukiko rw’ibanze rwa Kicukiro no mu rwisumbuye mu bujurire, ku buryo cyaguma uko kiri, agakomeza gufungwa. Yashimangiye ko Rusesabagina ameze neza muri gereza kuko yitabwaho. Yatanze urugero ko yamaze amasaha abiri ahagaze ko ari ikimenyetso simusiga ko nta kibazo kidasanzwe afite.

Umushinjacyaha yagaragaje ko Rusesabagina yatawe muri yombi ku mpapuro mpuzamahanga zo guta muri yombi ukekwaho icyaha, zoherejwe mu Bubiligi, ndetse ngo yanabajijwe n’inzego z’ubutabera muri icyo gihugu anasakwa iwe mu rugo mu Bubiligi.

Ubushinjacyaha busubiza ku byavuzwe na Rusesabagina ko atari Umunyarwanda, bwavuze ko nta kimenyetso na kimwe yigeze agaragaza cyerekana ko atari Umunyarwanda, bityo gukomeza kubyitwaza ntacyo byamufasha.

Bwashimangiye ko ahubwo urukiko rudakwiye kwakira ubujurire bwa Rusesabagina kuko bwatanzwe igihe giteganywa n’amategeko cyararenze.

Bwongeyeho ko ariko igihe ubujurire bwaba bwakiriwe, urukiko rukwiye kwemeza ko Rusesabagina akomeza gufungwa urubanza rugatangira kuburanishwa mu mizi, kuko ku wa 16 z’uku kwezi, aribwo bwaregeye urukiko rukuru, mu rugereko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyaha ndengamipaka.

Umucamanza amaze kumva impande zombi, yemeje ko umwanzuro w’urukiko uzasomwa ku itariki ya kabiri z’ukwezi gutaha kwa 12 saa munani.

Bwana Paul Rusesabagina umwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, akurikiranweho ibyaha 13 birimo n’ibyaha by’ubugome.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG