Uko wahagera

Kagame: Urukingo rwa Covid-19 Ruzagera ku Banyarwanda Vuba


Perezida w'u Rwanda Paul Kagame
Perezida w'u Rwanda Paul Kagame

Perezida w’u Rwanda Paul Kagame amaze gutangariza abanyarwanda ko mu mezi atatu abanza y’umwaka utaha wa 2021, abanyarwanda bazaba bagejejweho urukingo rwa Covid-19. Perezida Kagame yabitangarije mu ijambo yagejeje ku Banyarwanda, yatanze hifashishijwe ikoranabuhanga, abagaragariza uko igihugu gihagaze.

Mu bihe bisanzwe ijambo nk’iri perezida w'u Rwanda yarigezaga ku Banyarwanda binyuze mu Nama y’Igihugu y’Umushyikirano. Ariko kubera ibihe byo kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya Covid-19 isi irimo, iyo nama yarasubitswe.

Muri iryo jambo, Perezida Kagame yavuze ko nta muntu wari uzi ibizaba mu mwaka wa 2020, ko ntawari witeze iki cyorezo cya Covid-19 cyakwiriye isi ndetse u Rwanda rukaba rumaranye nacyo hafi umwaka wose.Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye mu rwego rwo kukirinda, kandi yumvikanisha ko mu gihe gito rushobora kuba rwagejejweho inkingo.

Umukuru w’igihugu kandi yanavuze uko u Rwanda rwiteguye gukora nyuma yaho mu Bwongereza hadutse ubwoko bushya bwa Virusi ya Corona buri gutuma ubwandu bw’iki cyorezo buzamuka ku muvuduko. Ku bindi bibazo bya politiki y’u Rwanda n’amahanga, Perezida kagame yasubije umudepite Carolyn Maloney, ukuriye Komite ngenzuzi mu Nteko Ishinga amategeko ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, wamwandikiye amusaba kurekura Paul Rusesabagina ufungiye mu Rwanda kuva mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Perezida Paul Kagame yagaragaje ko atatunguwe n’amajwi amaze iminsi yumvikana y’abasaba u Rwanda kurekura Paul Rusesabagina uri mu maboko y’ubutabera bw’u Rwanda ashinjwa ibyaha birimo iterabwoba, kuko "uri mu makosa atabura abamubona nk’umwere. Perezida Kagame yavuze ko ibyakozwe nyuma y’ifatwa rya Rusesabagina byari byitezwe, nubwo umuntu yaba ari mu makosa gute, nta gihe hatazabaho abantu bavuga ngo uyu muntu ntabwo akwiriye gukorwaho.”

Ku nshuro ya mbere kandi umukuru w’igihugu c'u Rwanda yasobanuye imiterere y’ubutumwa bw’ingabo z’u Rwanda zoherejwe mu gihugu cya Centrafrique. Agarutse ku kibazo cy’umutekano mu karere u Rwanda rutuyemo, Perezida Kagame yumvikanishije ko u Rwanda rwafatanyije n’ibihugu kugerageza gukemura ibibazo by’umutekano muke mu karere, ndetse ko rugikomeza gufatanya n’abaturanyi. Yavuze ko kugeza ubu hari ibitararangira neza, atanga urugero mu majyepfo ku mupaka n’abaturanyi b’igihugu cy’u Burundi.

Gusa Perezida kagame avuga ko hari ibiganiro biriho bikomeza gushakisha uburyo umutekano utahungabana uva mu baturanyi ko amaherezo bizabonerwa umuti. Mu Burengerazuba ari ho hari DRC ho umukuru w’igihugu yasobanuye ko umutekano wifashe neza nyuma y'impinduka y’ubuyobozi yabaye muri icyo gihugu. Gusa yumvikanishije ko ibibazo bisigaye na none mu majyaruguru aho u Rwanda ruhana imbibe n’igihugu cya Uganda, gusa naho akaba asanga amaherezo bizakemuka.

Muri iyi gahunda yo kugeza ku banyarwanda uko igihugu gihagaze, yanaboneyeho umwanya wo gusubiza ibibazo byabajijwe n’abanyamakuru, ndetse n’abaturage bari mu turere tumwe tw’igihugu bakurikiranaga iki kiganiro.

Urukingo Ruzashikira Abanyarwanda mu Mezi 3 Abanza y’Umwaka Utaha wa 2021
please wait

No media source currently available

0:00 0:05:45 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG