Uko wahagera

Paul Rusesabagina na Calixte 'Sankara' Basabiwe Kuburanira Hamwe


Paul Rusesabagina
Paul Rusesabagina

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda burasaba ko urubanza rwa Paul Rusesabagina na bagenzi be 17 rwahuzwa hamwe n’urwa Major Callixte Nsabimana uzwi nka “Sankara” na Capt Nsengimana. Byabereye mu rugereko rwihariye rw'Urukiko Rukuru mu Rwanda ruburanisha ibyaha by'iterabwoba n'ibyo ku rwego Mpuzamahanga.

Ubushinjacyaha buvuga ko abaregwa bose uko ari 20 bahurira ku byaha bisa by’iterabwoba bakekwaho ko bakoreye mu mutwe w’iterabwoba MRCD-FLN. Sankara yashimye ubusabe bw’ubushinjacyaha maze avuga ko ari umwanya mwiza kumuhuza na Rusesabagina bakazaburana basobanura ibyo bakekwaho.

Ubushinjacyaha busobanurira urukiko ubusabe bwabwo bwo guhuza izo manza bwavuze ko hari dosiye y’abandi bantu 18 barangajwe imbere na Bwana Paul Rusesabagina baregwa ibyaha by’iterabwoba bakekwaho ko bakoze bari mu mutwe w’iterabwoba MRCD-FLN Rusesabagina yayoboraga.

Umushinjacyaha bwana Bonaventure Ruberwa yabwiye umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’iby’iterabwoba ko abo bantu bose bakurikiranyweho ibyaha bimwe, asaba ko mu migendekere myiza y’urubanza byaba byiza ko zahurizwa hamwe.

Umushinjacyaha yasabye ko urukiko rwashingira ku mategeko aruha ububasha rugasuzuma niba koko dosiye z’abantu 20 zifitanye isano rukazazihuza. Umushinjacyaha arasaba ko urukiko rwazatanga ubutabera buboneye rwirinda ko hazabaho ukuvuguruzanya kw’ibyemezo rwazafata ku byaha bisa mu manza zitandukanye.

Yibukije ko yaba Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “ Sankara “ ndetse na Capt Herman Nsengimana bombi babayeho abavugizi b’umutwe wa FLN witwara gisirikare ushamikiye ku mpuzamashyaka ya MRCD yari ikuriwe na Rusesabagina.

Major Sankara abajijwe icyo avuga ku busabe bw’ubushinjacyaha yabwiye urukiko ko asanga bufite ishingiro na cyane ko ku ikubitiro yari yarasabye kumuhuza na Bwana Paul Rusesabagina yita “Shebuja”. Gusa yabwiye urukiko ko ku bandi basirikare bahoze muri FLN abafiteho urujijo kuko atabazi mu mazina yabo n’inshingano bari bafite muri FLN. Ariko agasanga ibyo bitabuza urukiko guhuza abaregwa bose bakaburana ari 20.

Major Sankara Nsabimana
Major Sankara Nsabimana

Yagize ati” Ni byiza kuduhuza cyane cyane uwari Perezida wacu Paul Rusesabagina tukazabisubiramo kimwe ku kindi uko byagenze. Hari abanyumvaga ku maradiyo bakagira ngo ni njye wari umutware wabo kandi nari umuvugizi wa FLN.”

Me Moise Nkundabarashi umwunganira mu mategeko yabwiye umucamanza ko ubusabe bw’ubushinjacyaha nta kibazo babifiteho. Yasabye urukiko kuzabusuzuma mu bushishozi bwarwo rukazakurikiza ibyo amategeko ateganya.

Naho ku bireba Capt Herman Nsengimana na we wari yasimbuye Sankara ku buvugizi bw’umutwe wa FLN yabwiye urukiko ko atazi impamvu imanza zisabirwa kuzihuza. Yavuze ko afatirwa muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo yafatanywe n’abandi bantu barenga 300 babajyana i Mutobo mu kigo cyanenewe gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare. Yasobanuye ko yaje gutungurwa n’uko ari we bakuyemo bamubwiye ko hari ibyo bamukurikiranyeho. Capt Herman avuga ko hari abasirikare bari ku rwego rwa Koloneli na ba Jenerali batakurikiranywe kandi ari bo bamutoje banamuha amategeko n’amabwiriza muri FLN.

Umucamanza ukuriye inteko iburanisha yibukije Capt Nsengimana ko igihe cyo kuburana urubanza mu mizi azahabwa umwanya uhagije wo gusobanura abo yumva ko bagombye kuba bari kumwe muri dosiye maze amutegeka kwibanda ku busabe bw’ubushinjacyaha. Capt Nsengimana yemeye nta shiti ko na we asanga imanza zose zahurizwa muri dosiye imwe. Na Me Johnson Kabera umwunganira yasabye urukiko kuzakoresha ubushishozi bwarwo rukazabifataho umwanzuro.

Mu baregera indishyi uhereye kuri Me Yusufu Ndutiye ubunganira mu mategeko na we yabwiye urukiko ko bashyigikiye ubusabe bw’ubushinjacyaha bwo guhuriza hamwe izi manza. Yongeye gusobanura ko imanza zose ziramutse zihurijwe hamwe ari bwo bagira amahirwe menshi yo kwishyurwa ibyabo byangirijwe. N’abandi baregera indishyi bose bashyigikiye ubusabe bw’ubushinjacyaha.

Gusa Me Ndutiye yazamuye icyifuzo ko kubera umubare munini w’abaregwa muri iyi dosiye byaba byiza harebwe ubundi buryo uru rubanza rukazaburanishwa imbonankubone abaregwa bose bari mu rukiko, aho kuruburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga rya video Conference. Iri koranabuhanga ryifashishwa mu niko mu mugambi wo kwirinda icyorezo COVID-19 gikomeje kuyogoza isi yose.

Umucamanza yasobanuye ko byasaba gutegereza bakareba mu minsi izaza uko icyorezo kizaba cyitwaye. Avuga ko icyifuzo cya Me Ndutiye kitoroshye. Yabwiye ababuranyi bombi ko ibihe biriho bya COVID-19 bigoye no kurenza urubanza ruburanishwa. Asaba ko impande zose zategereza ikizakunda kikazabamenyeshwa. Yavuze ko na mbere y’uko uyu munyamategeko abagezaho iki cyifuzo inteko iburanisha na yo yabiganiriyeho ikibaza uburyo bazaburanishiriza abantu kuri Video Conference batabazi.

Ubu busabe bw’ubushinjacyaha bwo guhuza Major Sankara, Capt Nsengimana na Bwana Paul Rusesabagina n’abandi 17 bose hamwe bakuzura 20 buje nyuma y’ijambo umukuru w’u Rwanda Paul Kagame yavuze mu kwezi kwa Cyenda uyu mwaka ko abaregwa bose bazisanga mu rukiko bashinjanya umwe ku wundi. Hari nyuma y’igihe gito Paul Rusesabagina akimara gufatwa akagezwa ku butaka bw’u Rwanda. Ari ku bitangazamakuru by’igihugu, Perezida Kagame yavuze ko bose bazagira aho bahurira buri wese ashinje undi, ibyo bakoranye hagati yabo.

Icyakora ubwo aheruka kuburana urubanza rwe ku ngingo y’ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo Bwana Rusesabagina yabwiye urukiko ko we ubwe akurikiranywe ku giti cye nta bandi bantu ubushinjacyaha bwita “amashumi” ye azi bareganwa.

Abaregwa bose uko ari 20 basabirwa guhurizwa muri dosiye imwe baregwa ibyaha by’iterabwoba bishingiye ku bikorwa by’umutwe witwara gisirikare wa FLN. Uyu mutwe mu myaka ya 2018-2019 wigambye ko ari wo wagabaga ibitero mu bice byo mu ntara y’amajyepfo no mu Burengerazuba bw’u Rwanda. Ni ibitero byahitanye bamwe bikomeretsa abandi biratwika biranasahura.

Habanje gufatwa Major Callixte Nsabimana “ Sankara” aregwa ibyaha 17 byiganjemo iby’iterabwoba. Ni mu gihe uwamusimbuye ku buvugizi bw’umutwe wa FLN, Capt Nsengimana we aregwa ibyahha bitandatu ubutabera buvuga ko byose bihura n’ibyo Sankara aregwa. Naho Paul Rusesabagina wamamaye kubwa film Hotel Rwanda we aregwa ibyaha 13 byiganjemo iby’iterabwoba.

Umucamanza yanzuye ko azafata icyemezo ku itariki ya 03/12 uyu mwaka. Ni bwo azamenyesha abaregwa bombi niba amadosiye yose azahurizwa hamwe cyangwa niba buri imwe yaburanishwa ukwayo. Capt Nsengimana na Major Sankara bo barangije guhurizwa muri dosiye imwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG