Uko wahagera

Urubanza rwa Rusesabagina Rwasubitswe Kubera 'Guma mu Rugo'


Bwanda Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba
Bwanda Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha by'iterabwoba

Umucamanza mu rugereko rwihariye rw’urukiko rukuru ruburanisha ibyaha byo ku rwego mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka mu Rwanda yasubitse urubanza rwa Bwana Paul Rusesabagina na bagebnzi be baregwa ibyaha by’iterabwoba. Yabwiye ababuranyi bombi ko yasubitse uru rubanza kubera ingamba zashyizweho zo kwirinda icyorezo COVID-19 kandi ko bidashoboka kubaburanisha hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ubwinshi bwabo.

Hari ku nshuro ya mbere Bwana Paul Rusesabagina wari ukuriye impuzamashyaka MRCD –FLN ahurira hamwe mu rubanza na Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara” baje kuburana ibyaha bakurikiranyweho by’iterabwoba.

Abaregwa muri uru rubanza rw’itsinda ry’abantu 20 bafatwa nk’abakomeye bagaragaraga mu buryo bw’ikoranabuhanga bicaye mu myanya y’imbere. Rusesabagina yari yicaye ibumoso bwa Major Sankara na Capt Herman Nsengimana bahoze ari abavugizi b’umutwe witwara gisirikare wa FLN.

Mbere y’uko inteko iburanisha yinjira byafashe amasaha hafi abiri abashinzwe ikoranabuhanga barwana n’ibibazo bya murandasi. Ibi byateye umucamanza ukuriye inteko iburanisha kubanza kwisegura ku baburanyi bombi kubera ibibazo by’ikoranabuhanga byabatengushye.

Umucamanza yibukije ko yari yarandikiye impande ziburana azimenyesha ko uru rubanza rutakiburanishijwe kuri iyi tariki ya 26/01 kubera ingamba zashyizweho n’ubutegetsi zo kwirrinda icyorezo COVID-19. Umucamanza yavuze ko hari abantu benshi bifuje kuzakurikirana uru rubanza bitari mu buryo bw’ikoranabuhanga mu gihe icyumba cy’urukiko ruri i Nyanza ari gito. Bityo, avuga ko hafashwe icyemezo ko urubanza rugomba kuzaburanishirizwa i Kigali mu cyumba cy’urukiko rw’ikirenga.

Yavuze ko kubera ingamba zo guhangana na COVID-19 kuvana abafungwa muri gereza bafungiyemo baza kuburana bitakoroha ndetse n’abaregera indishyi muri uru rubanza batabona uko bagera mu rukiko. Mu iburanisha rya none nta mwunganizi n’umwe wabashije kugera kuri gereza ya Mageragere bafungiwemo kubera gahunda ya guma mu rugo yashyiriweho abatuye umurwa mukuru w’u Rwanda Kigali.

Umucamanza yabajije uruhande rw'ubushinjacyaha n'urw'abaregwa niba niba bumva kwimurira uru rubanza ku itariki ya 17/02 uyu mwaka ntawe bibangamiye bose bemeza ko ntawe bityo rwimurirwa kuri iyo taliki.

Bwana Rusesabagina ufatwa nka kizigenza w’itsinda ry’abantu 20 bareganwa yatawe muri yombi mu mpera z’ukwa Munani 2020. Araregwa ibyaha 13 byiganjemo ibyaha by’iterabwoba. Ni mu gihe Major Callixte Nsabimana bakunze kwita “Sankara “ we aregwa ibyaha 17 na byo byiganjemo iby’iterabwoba. Uyu ni we wafashwe mbere ya bagenzi be mu kwezi kwa Kane mu mwaka wa 2019.

Uyu wari ugeze kure yiregura yakunze kumvikana asaba ko yahuzwa na Rusesabagina yita “Shebuja” bikaba icyo yita umwanya mwiza wo kuvuga ukuri kw’ibyabaye.

Ku baburanira indishyi bo bakavuga ko guhuriza hamwe abaregwa byatuma haboneka indishyi itubutse mu buryo bworoshye. Guhuriza uru rubanza hamwe kandi byari byanavuzweho n’umukuru w’igihugu Paul Kagame mu kwezi kwa Cyenda 2020. Avuga ko bazisanga baburanira hamwe umwe ashinja undi imbonankubone ku byo bakurikiranyweho.

Ifatwa rya Bwana Rusesabagina bamwe bise ishimutwa ntiryavuzweho rumwe cyane ku baharanira uburenganzira bwa muntu.

Iri tsinda ryose muri rusange rikurikiranyweho ibikorwa birimo ibitero byagabwe n’umutwe wa FLN mu bice bitandukanye by’intara y’amajyepfo n’uburengerazuba bigahitana bamwe, bigakomeretsa abandi, bigatwika bikanasahura.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG