Uko wahagera

Urukiko Rukuru rw'u Rwanda Rwanze Inzitizi Rusesabagina Yatanze


Urugereko rwihariye rw’Urukiko Rukuru rwanzuye ko urubanza rwa Paul Rusesabagina ukurikiranyweho ibyaha birimo icy'iterabwoba rukomeza.

Rusesabagina yari yagaragaje inzitizi ko nta bubasha urukiko rufite rwo kumuburanisha kuko atari Umunyarwanda.

Asoma icyemezo cy'urukiko, umwanditsi warwo yavuze ko amategeko y'u Rwanda ateganya ko urugereko rwihariye rw’urukiko ruburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyambukiranya imipaka, rufite ububasha bwo kuburanisha ku rwego rwa mbere umuntu wese harimo n’abanyamahanga, imiryango cyangwa amashyirahamwe bitari ibya Leta byo mu Rwanda cyangwa mu mahanga bikurikiranweho kuba byarakoreye ibyaha mu ifasi y’u Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyaha byo mu rwego mpuzamahanga cyangwa birenga imipaka y’igihugu.

Rushingiye kuri izo ngingo urukiko rwemeje ko uru rugereko rufite ububasha bwo kuburanisha Bwana Paul Rusesabagina kuko mu byaha akurikiranweho harimo icyaha cy’iterabwoba cyakoreye mu bihugu bitandukanye.

Amategeko y’u Rwanda ateganya ko iyo kimwe mu bikorwa bigize icyaha bikorewe hanze y’umupaka w’u Rwanda, kitwa ko ari icyaha cyambuka imbibe. Naho icyaha cyakorewe mu ifasi y’u Rwanda cyaba gikozwe n’Umunyarwanda cyangwa umunyamabahanga gihanishwa itegeko ry’u Rwanda. Izi ngingo ni zo urukiko rwashingiyeho rwemeza ko rufite ububasha bwo kuburanisha Rusesabagina Paul hatarebwe ubwenegihugu afite bwaba ubw'u Rwanda cyangwa Ububiligi.

Urukiko rwumvikanishije ko bimwe mu bikorwa bigize ibyaha by’iterabwoba Rusasabagina akekwaho birimo ibyo kuba mu mutwe w’iterabwoba wa MRCD/FLN ufite ibirindiro mu bihugu bihana imbibi n’u Rwanda n'iterabwoba ryakorewe mu ifasi y’u Rwanda.

Urukiko rwanzuye ko rutagaruka ku nzitizi Rusesabagina yatanze agaragaza uburyo yafashwemo, kuko byaburanishijwe ubwo yaburanaga ku ifatwa n’ifungwa ryagateganyo, maze rutegeka ko urubanza rwakomeza.

Ni icyemezo kitanyuze Rusesabagina n’umwunganizi we, bahita batangaza ko bakijuririye.

Me Gatera Gashabana yahise asaba urukiko ko rwabaha undi mwanya bagategura izindi nzitizi bakazazishyikiriza urukiko.

Ubushinjacyaha buhawe ijambo bwahise buvuga ko nta mpamvu n’imwe yatuma ubusabe bwa Rusesabagina buhabwa agaciro kuko mu buryo bw'iburanisha bukoreshwa harimo imyanzuro kandi akaba nta nzitizi zagaragajwe.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG