Uko wahagera

U Rwanda Rugiye Kuronka Uruganda Rukora Imiti n'Incanco


Prezida w'u Rwanda Paul Kagame
Prezida w'u Rwanda Paul Kagame

U Rwanda uno munsi rwahimbaje umunsi wo kwibohora. Nta birori byabaye kuri uyu munsi wo kwibohora wabaye ku nshuro ya 27 kubera Covid-19, ikomeje kwiyongera muri ico gihugu.

Gusa umukuru w’igihugu Paul Kagame yagejeje ku banyarwanda ijambo ryanyuze kuri Televiziyo y’igihugu, aho yasabye buri wese kwirinda kurusha uko yabikoraga mbere kuko ubu "ari bwo Virusi ya Corona ikomeje kugaragara cyane mu gihugu kurusha uko byigeze kubaho".

Muri iryo jambo, umukuru w’igihugu yijeje abanyarwanda kuzabona uruganda rukora inkingo n’imiti mu minsi iri imbere. Mu cyumweru gishize, ni bwo Leta y’u Rwanda yasinyanye amasezerano n’umuryango w’ubumwe bw’i burayi, afite agaciro ka miliyari 3,6 mu mafaranga y’ U Rwanda, amasezerano yo gufasha u Rwanda mu rugendo rwo kubaka uruganda rukora inkingo.

U Rwanda ruri mu hantu hatatu hatoranyijwe ku Mugabane wa Afurika nk’ahazubakwa uruganda rukora inkingo za COVID-19. Uretse mu Rwanda, ahandi hatoranyijwe ni muri Afurika y’Epfo na Senegali.

Umviriza ibindi muri ino nkuru yateguwe n'umunyamakuru w'Ijwi ry'Amerika i Kigali mu Rwanda, Assumpta Kaboyi.

Prezida Paul Kagame Asaba Abanyarwanda Gukomeza Kwikingira Corona
please wait

No media source currently available

0:00 0:03:29 0:00


Facebook Forum

XS
SM
MD
LG