Uko wahagera

U Rwanda Rwongeye Gukaza Ingamba Zo Kwirinda Covid 19


Daniel Ngamije, Ministiri w'Ubuzima w'u Rwanda
Daniel Ngamije, Ministiri w'Ubuzima w'u Rwanda

Ubwiyongere bwa Covid-19 mu Rwanda, bwatumye leta ihindura zimwe mu ngamba zo kwirinda icyo cyorezo, zari zorohejwe mu minsi ishize, ubu zikaba zongeye gukazwa.

Muri zo, harimo ko leta yategetse ko ingendo zihagarara guhera saa tatu z’ijoro kugera saa kumi za mu gitondo.

Inama y’abaministiri kandi yasabye abaturarwanda bose guhagarika akazi kabo sa mbili za n'injoro kugirango bagere mu ngo zabo bitarenze saa tatu.

Ministeri y’ubuzima ivuga ko mu minsi 11 ishize, mu Rwanda hagaragaye abanduye Covid-19, bagera kuri 900.

Mu kiganiro abaminisitiri batatu barimo uw’ubuzima, ubucuruzi n’uwubutegetsi bw’igihugu bakoreye kuri Televiziyo y’igihugu, nyuma y’imyanzuro y’inama y’abaministiri yasuzumaga aho kwirinda Covid-19 igeze yasohowe mu ijoro ryo kuri uyu wa gatandatu, bagarutse ku ngamba zikwiye gufatwa mu guhangana n’iki cyorezo cyongeye kwiyongera mu gihugu.

Ministiri w’ubuzima muganga Daniel Ngamije yatangaje ko muri iyi minsi ishize bagiye bapima abantu iyi virusi ahantu hanyuranye harimo mu isoko ryo mu mujyi wa Kigali, mu ruganda rwa SULFO rusanzwe rukora amasabune, ndetse ubu uru ruganda rukaba rufunze nyuma yo gusanga abasaga 10 ku ijana ry’abakozi bose baranduye Covid-19.

Ministiri Ngamije asobanura ko imibare igaragaza ko mu bantu 100,000, abagera kuri 20 banduye Covid-19.

Muganga Ngamije avuga ko imwe mu mpamvu y'ubwiyongere ari iruka rya Nyirangongo ryatumye habaho urujya n'uruza rw'abantu ndetse n'ubwiyongere bw'iyo ndwara mu gihugu cya Uganda.

Ministiri Ngamije yanakomoje ku bacuruza inzoga bihishe mu mazu y'ubunywero, nk’imwe mu mpamvu zatumye Covid-19 yiyongera.

Ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu Jean Marie Gatabazi, yasobanuye ko bagiye gukurikirana iki kibazo bagihereye mu mizi.

Inzego z’ubuzima mu Rwanda, zigaragaza ko kimwe mu bintu byatumye Covid-19 yiyongera, hagaragaramo kudohoka ku mabwiriza, cyane ahantu hahurira abantu benshi.

Ministiri Habyarimana Beatha ushinzwe ubucuruzi mu Rwanda, yongeye gusobanura ko mu gihe u Rwanda rushyigikiye ko ubukungu bwakomeza kuzamuka, abacuruzi badakwiye gukorera ijisho.

Undi mwanzuro wafashwe, nuko imodoka zitwara abantu mu buryo bwa rusange zemerewe gutwara abantu batarenze 50 ku ijana by’umubare zagenewe gutwara.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG