Uko wahagera

U Rwanda Rwakajije Ingamba Zo Kurwanya Covid-19


Prezida w'u Rwanda Paul Kagame
Prezida w'u Rwanda Paul Kagame

Leta y'u Rwanda imaze gukaza ingamba zo kwirinda ikiza cya Covid 19. Itangazo ryasohowe kuri uyu wa mbere n'ibiro bya Ministri w'Intebe rivuga ko aya mabwiriza asubiwemo kubera ibwiyongere bw'abandura virusi ya Corona bakomeje kugaragara, kandi ko nyuma y'ibyumweru bibiri azongera gusubirwamo.

Mu ngamba zakajijwe harimo ko kuva taliki ya mbere y'ukwa karindwi, Ingendo mu mujyi wa Kigali n'utundi turere umunani zihagaritswe kuva saa kumi nebyiri z'umugoroba kugeza saa kumi za mu gitondo. Aya mabwiriza arategeka ifungwa ry'ibiro bya leta n'inzego z'abikorera, bagasabwa gukorera mu ngo, keretse gusa abakora imirimo y'ingenzi ibasaba kujya aho basanzwe bakorera.

Amashuli yose harimo na za kaminuza yongeye gufungwa. Amateraniro rusange n'inama birabujijwe n'insengero zose zategetswe gufungwa. Utubari twakomeje gufungwa mu gihe amazu afungurirwamo yo yemerewe gutanga servisi z'abagura bakabijyana mu ngo zabo.

Abagenzi bose binjira mu gihugu banyuze ku kibuga mpuzamahanga cya Kigali bagomba kuba bafite icyemezo cy'uko bakingiwe Covid 19 amasaha 72 mbere yo kugera mu gihugu.

Iryo tangazo rya leta rivuga ko ahandi hose mu gihugu ingamba zari zisanzwe ari zo zikomeza gukurikizwa mu gihe cy'ibyumweru bibiri.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG