Uko wahagera

Abakora Ubucuruzi Buciriritse Hagati y'u Rwanda na Congo Barasaba Koroherezwa


Abanyarwanda bakora ubucuruzi buto bwambukiranya imipaka hagati y’u umujyi wa Kamembe mu Rwanda na Bukavu muri Repubulika ya Demukarasi ya Kongo ntibavuga rumwe n’inzego zishinzwe abanjira n’amasohoka ku kiguzi cya viza.

Bavuga ko kuva kuwa mbere w’iki cyumweru abashinzwe abinjira n’abasohoka ku ruhande rwa Kongo barimo kubishyuza amadolari 30. Bamwe muri abo bacuruzi biganjemo abagore bakora ubucuruzi bw’imboga n’imbuto mu mujyi wa Bukavu muri icyo gihugu gituranyi. Bavuga ko ugereranyije n’ubushobozi bwabo badashobora kubona iki kiguzi cya visa.

N'ubwo urujya n’uruza ku mipaka u Rwanda ruhana n’ibindi bihugu rwari rwabaye ruhagaze kubera icyorezo cya COVID-19, ku bakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka, hagati y’u Rwanda na Kongo hari harabayeho koroherezwa binyuze mu masezerano ibihugu byombi byagiranye.

Abo bacuruzi basabwaga kwishyira hamwe mu matsinda, bakajya bishura ikiguzi cy’amadolari 5 yo gupimwa COVID-19 buri minsi 15 k’ugiye kwambuka. Ibyo bavuga ko byari byagize umumaro. Nyamara ubu bafite impungenge ko ubucuruzi bwabo bugiye guhagarara, imiryango yabo ikahazaharira.

Barasaba ko abashinzwe abanjira n’amasohoka ku mpande zombi baganira, hakabaho koroherezwa icyo kiguzi cya viza bakagikurirwaho.

Ijwi ry’Amerika yagerageje kuvugisha inzego z’ubutegetsi mu karere ka Rusizi ku cyaba kirimo gukorwa kuri iki kibazo ariko ntibyadushobokeye. Inshuro zose twahamagaye Bwana Kayumba Euphrem uyobora ako karere kuri telephone ye igendanwa ntiyitabwaga, ndetse n’ubutumwa bugufi twamwoherereje kugeza ubwo twatunganyaga iyi nkuru yari atarabusubiza.

Iyi nzitizi ishingiye ku kiguzi cya viza ku bacuruzi bato b’Abanyarwanda ije mu gihe bari bamaze hafi amezi 5 bakomorewe kwambuka binyuze mu biganiro byahuje abayobozi b’intara y’Iburengerazuba mu Rwanda n’ab’iya Kivu y’Epfo muri Kongo.

Benshi mu bakora ubucuruzi buto buto hagati ya Kamembe na Bukavu biganjemo abaturiye imipaka bahoze bambuka bakoresheje ikarita ndangamuntu itagikoreshwa muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19.

Abo bavuga ko na n’ubu bagorwa no kubona ikiguzi cy’urwandiko rw’inzira rwa Laissez-passe ndetse n’icy’igipimo cya COVID-19 cya buri minsi 15, ku buryo gusabwa kwishyura amadolari 30-ni ukuvuga hafi ibihumbi 30 by’amafaranga y’u Rwanda- ari undi mugogoro babona nk’udashoboka kwikorera.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG