Uko wahagera

U Rwanda Rwongereye Umubare w'Abemerewe mu Mihango y'Ubukwe


Mu Rwanda, abantu banyuranye banyuzwe n’imyanzuro yaraye ifashwe n’inama y’abaministre yo korosha zimwe mu ngamba zo kwirinda virusi ya Corona. Mu myanzuro yafashwe, harimo ko imihango yo gusaba no kwiyakira bijyanye n’ubukwe byasubukuwe nyuma y'umwaka urenga bifunze.

Ubusanzwe hari hemewe ishyingirwa rikorewe imbere y’ubuyobozi no mu nsengero ariko rikitabirwa n’abantu batarenze 20 kandi hakubahirizwa ingamba zo kwirinda COVID-19. Umwanzuro mushya kuri iyi ngingo wemeje ko iyo mihango nayo ikomorewe, ariko hagenwa ko izajya yitabirwa n’abantu batarenze 30.

Uyu mwanzuro ukomeza uvuga ko "Iyo byabereye muri hoteli, ahandi hantu hagenewe imyidagaduro cyangwa mu busitani, ntibigomba kurenza 30% by’abasanzwe bakirirwa muri iyo Hoteli cyangwa n'ahandi hasanzwe habera ubukwe. Ni icyemezo cyashimishije by'umwihariko abari bafite ubukwe muri aya mezi ari imbere.

Umukobwa umwe afite ubukwe mu kwezi kwa 7 uyu mwaka, aganira n'ijwi ry’Amerika yavuze ko ari igisubizo cyamunyuze. Ku ruhande rw’umuhungu, nawe asanga Leta yafashe icyemezo kiza, gusa akumvikanisha ko byaba akarusho umubare w’abitabira gusaba no gukwa wongerewe.

Iki cyemezo kandi cyanejeje abacuruzi bari bafite ibyumba byari bisanzwe byakira amakwe, ubu byari bimaze umwaka usaga bifunze. Kuri abo bagiye kongera gucuruza, bagereranya uyu mwanzuro nk’udasanzwe.

Mbere y’uyu mwanzuro, Ibirori byo kwiyakira byari bibujijwe ndetse ababirengagaho bahanwaga. Ni kenshi hagiye humvikana mu bitangazamakuru abantu bafashwe bari mu bukwe bamwe bagafungwa, abandi bakarazwa muri stade nyuma bagacibwa amande bakabona gusubira mu ngo zabo.

Aya mabwiriza yarakomeye ku buryo hagiye hagaragara n’abageni ubwabo barajwe muri Stade babasanze mu mihango y’ubukwe itemewe. Ibikorwa nk’ibi byagiye byumvikana mu mugi kurusha mu cyaro, ku mpamvu z’uko mu cyaro benshi batabasha kubona amafaranga ibihumbi 10 yacibwaga nk’amande kuri buri wese warenze kumabwiriza.

Mu zindi ngamba zavuguruwe harimo ko ibikorwa bya siporo ikorerwa hanze byemewe ariko ababirimo bakubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19. Inama y’Abaminisitiri kandi yanzuye ko ibikorwa by’imikino y’amahirwe bizafungurwa mu byiciro ndetse iyi gahunda ikaba izatangazwa na Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda nyuma yo kugenzura ko byubahirije ingamba zo kwirinda COVID-19.

Abafite ibigo bikora mu bijyanye n’imikino y’amahirwe bari baherutse kwandikira Guverinoma y’u Rwanda bayisaba kuba yabafungurira bakongera gukora, kuko bagaragazaga ko bamaze guhura n’igihombo gikabije.

Abakora muri ibi bigo bari bagaragarije Leta ko abakozi babo bagera ku bihumbi 5000 bamaze gutakaza akazi kabo kubera gufungwa kw’ibi bigo, ndetse ibi bigo bikavuga ko bimaze guhomba amafaranga agera kuri miliyoni 300 mu mafaranga y’u Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG