Uko wahagera

Leta y'u Rwanda Yabonye Inkunga yo Kubaka Uruganda Rukora Inkingo


Umuryango w’ibihugu by’Uburayi waraye usinyanye na Guverinoma y’u Rwanda amasezerano yo kurufasha kubaka uruganda rukora inkingo.

Aya masezerano yasinywe taliki 30 z'ukwa gatandatu na Guverinoma y’u Rwada n’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi, afite agaciro ka miliyari 3.6 mu mafaranga y’u Rwanda. Leta y’u Rwanda yari ihagarariwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB).

Itangazo ryasohowe nyuma y’isinywa ry'amasezerano, rivuga ko ariya mafaranga agenewe gufasha ikigo cy’u Rwanda gishinzwe imiti n’ibiribwa gukomeza akazi kacyo, ndetse no gufasha Leta y’u Rwanda muri gahunda yo kubaka uruganda rukora inkingo.

Uretse ibijyanye n’ishoramari ryo gukora inkingo, byitezwe ko iki kigo gishinzwe imiti n’ibiribwa mu Rwanda, kizifashisha aya mafaranga mu kubaka laboratwari ifite ubushobozi buhambaye mu bijyanye no gupima imiti.

Abashinzwe ubuzima mu Rwanda, bemeza ko ubu bushobozi buzafasha iki kigo kugera ku rwego rugenwa n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima mu bijyanye no kugenzura ubuziranenge bw’inkingo n’imiti.

Ministeri y’ubuzima mu Rwanda ivuga ko kubaka ubushobozi bw’u Rwanda mu bijyanye n’ubuziranenge biri mu bizarufasha mu rugendo rwatangiye rwo gutangira gukora inkingo.

Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima Lt Colonel Mpunga Tharciss yabwiye Ijwi ry’Amerika ko n'ubwo hataramenyekana igihe uyu mushinga uzatangirira, witezweho kuzazamura umubare w’abakingirwa mu Rwanda.

Kugeza ubu ibihugu byose by’Afurika bimaze gukingira abaturage bangana n'umwe ku ijana by'abaturage bose.

Hashize iminsi u Rwanda rutangaje ko rufite gahunda yo gutangira gukora inkingo za COVID-19 ndetse kugeza ubu rwamaze kwemezwa mu bihugu bitatu by’Afurika bizatangiza iyi gahunda. Usibye u Rwanda harimo na Senegal n’igihugu cy’Afurika y’Epfo.

Kugeza ubu mu Rwanda abantu bagera ku bihumbi 391 805 nibo bamaze gukingirwa Covid-19, Umunyamabanga wa Leta muri Ministeri y’ubuzima, akaba yabwiye Ijwi ry’Amerika ko mu cyumweru gitaha bashobora kubona izindi nkingo zikabakaba miliyoni 3 zizabafasha kongera umubare w’abakingirwa mu Rwanda.

Facebook Forum

XS
SM
MD
LG